Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko ikibazo cy’uko hari ngo nyinshi zitegerwaho n’umuriro wa mashanyarazi mu bice bitandukanye by’Akarere ko kigiye gukemurwa ku buryo burambye binyuze mu bafatanyabikorwa n’imishinga itandukanye.
Binyuze mu mushinga RUEAP(Rwanda Universal Energy Access Program) hazatangwa umuriro w’amashanyarazi ku ngo zigera 48, 000 mu mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Gatsibo.
Biteganijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu byiciro bibiri, aho igice cyambere kizarangira gitanze umuriro w’amashanyarazi ku ngo zigera 22,366 bizaba bingana 16.4%; uyu mushinga watangiye ukazashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 18.
Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo batari bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite bituma iterambere ryabo ridindira.
Maniriho Jean Damascène utuye mu Murenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomana avuga ko hashize igihe kingana n’imyaka itatu babwirwa gutegereza buri gihe uko babajije ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utabageraho.
Agira ati: “Ikibazo dufite kidukomereye ni ukutagira umuriro w’amashanyarazi , baraje bacukura imyobo bashinga amapoto, haciye igihe gito tubona baraje barayatwaye bati tuzongera tuyagarure none dore imyaka ishize ari itatu, urumva rero icyo ni ikibazo kigoye abantu, kuko usanga umuriro ufite abantu bari ku muhanda ariko wajya mu makaritsiye ugasanga umuriro uracyari ikibazo.”
Tuyisenge Emmanuel na we utuye muri uyu murenge wa Gitoki avuga ko bahawe umuriro ibikorwa byabo byarushaho kwaguka, ati: “ Ikibazo cy’umuriro kiradukomereye cyane, icyo kibazo mu nama turakibaza bakatubwira ngo bazawuduha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko nk’Akarere batarashobora kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose nk’uko babyifuza,
Aragira ati: “ Nibyo koko mu karere kacu ntabwo turashobora kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose kuko turi ku kigero cya 70.2% by’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi, rero ndumva nabwira abaturage bacu ko hari amahirwe twagize Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatwoherereje imishinga ibiri irimo kugeza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere kacu, imishinga yaratangiye n’iyo mugenda mu karere mubona ahagenda hashingwa amapoto, ndumva rero namara impunge abaturage ko iyo mishanga izajya kurangira hafi ya bose bafite amashanyarazi cyane cyane abatuye neza mu midugudu.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi usanzwe bangana na 37.5% naho abakoresha umuriro uva ku mirasire y’izuba bangana na 32.7% aribyo binga na 70.2% ishyize ku ijansha ry’abafite amashanyarazi mu karere ka Gatsibo.
Ni mu gihe hateganijwe ko igice cya mbere cy’umushinga RUEAP kizatanga 16.4% kizasiga umubare wa baturage abacana umuriro w’amashanyarazi ugere ku ijanisha rya 86.6%.






