Imvura yaguye mu Karere ka Gatsibo mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 8 Mutarama ndetse n’iyaguye kuwa gatandatu tariki 9 Mutarama ku manywa, yangije inzu enye zo mu Murenge wa Rwimbogo ndetse inasenya ubwanikiro bwo mu Murenge wa Gitoki.
Amakuru MUHAZIYACU yamenye kandi nuko ku manywa yo kuwa gatandatu mu Murenge wa Ngarama inkuba yakubise umugabo w’imyaka 30 imusiga aryamye hasi ahita ajyanwa mu Bitaro bya Ngarama.
Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Musonera Emmanuel yabwiye yavuze ko umugabo yakubiswe n’inkuba ubwo yari yugamye imvura.
Gitifu Musonera yagize ati: “Umuntu wakubiswe n’inkuba yari ahagaze ku muryango w’isoko yugamye imvura, imirabyo ubwo yarabyaga nibwo yaje gusa n’imuhungabanyije ahita aryama hasi, tumwitaho duhamagara ambiransi imujyana ku bitaro kugira ngo afashwe mu gihe cya vuba.”
Amakuru uyu muyobozi aheruka ngo nuko umugabo inkuba yakubise arimo koroherwa.
Ubwanikiro bwo mu Murenge wa Gitoki bwasambuwe n’imvura ni ubwo mu Kagari ka Cyabusheshe, mu Mudugudu wa Cyoto, bwari butaratahwa, bwari bukiri bushyashya bukiri mu maboko ya rwiyemezamirimo, nkuko umuyobozi w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John yabitangaje.
Mu Murenge wa Rwimbogo ho hangiritse inzu enye, gusa eshatu muri izo nzu zangiritse cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Furaha Frank, yagize ati: “Abangirikiwe twabacumbikiye, abazashobora kwisanira inzu bazasanirwa naho abatazabishora tuzabasanira, ariko mu gihe batarasana twabaye tubacumbikiye.”
Muri uyu murenge ngo nta kindi cyangiritse, usibye urutoki rw’umusaza rwaguye ariko kuko imyaka ye yari iri mu bwishingizi azabasha kwishyurwa n’ubwishingizi.








