MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imihigo muri Ejo Heza irakomeje – Meya Gasana

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
14/01/2024

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yagaragaje ishusho y’aho gahunda y’ubwizigame muri Ejo Heza mu karere igeze, avuga ko bari ku kigero cyiza, ariko kuba aba kabiri mu ntara n’aba kane ku rwego rw’Igihugu bitabahagije, ahubwo imihigo igikomeje.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Meya Gasana Richard yakomoje ku ngamba akarere gafite zo kongera ubwizigame muri Ejo Heza, muri iki gihe umwaka ugezemo hagati.

Yagize ati: “Hari ingamba dufite cyane cyane muri uyu musaruro ugiye kuboneka w’igihembwe cya mbere, turateganya ko aho twatakaje ntitubone ubwizigamire dushobora kububona muri uyu musaruro, ndetse no kongeramo abanyamuryango. Nta mpungenge rero, ni umuhigo abaturage bacu bumva, tutaratsindwaho na rimwe, dufite gahunda nziza yo kugira ngo tuzashobore kubigeraho.”

Yongeyeho ko bakomeje ubukangurambaga, bakundisha abaturage ibyiza byo kwizigamira, dore ko no kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’akarere buri kumwe n’abasenateri bigishije amakoperative ibyiza byo kwizigamira muri Ejo Heza, mbese ko ari ukwiteganyiriza.

Yagize ati: “Abantu benshi bari bazi ko pansiyo ihabwa abakozi ba leta, ariko Abanyarwanda turimo kubabwira ko nabo bashobora kubona pansiyo igihe bazaba batakibasha gukora, muri banki bakazajya bamuha amafaranga ya buri kwezi.”

Abaturage bari muri iyi gahunda ya Ejo Heza bo muri Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, bavuga ko bishimira ibyo bamaze kuyungukiramo,

Musengimana Claudine utuye mu Kagari ka Kabarore yagize ati: “Kuba muri Ejo Heza nta ko bisa kuko bituma amafaranga ashobora kukugoboka. Urugero iyo ufite umwana, umuzigamira, kubona amafaranga n’ibikoresho by’ishuri birakorohera. Ushobora nawe kwikenura igihe wahuye n’ikibazo; ufite inzu igasaza, ntabwo wavirwa uba muri Ejo Heza. Ikindi kandi bikurinda gusaza usabiriza kubera ko bwa bwizigame bwawe bukugoboka igihe uba utagishoboye gukora.”

Mutsinzi Edmond, ukiri urubyiruko na we yagize ati: “Ejo Heza iramfasha cyane kuko mba narashyizeho amafaranga byanze bikunze ngomba kwizigamira. Ibi bituma nkorera ku ntego kandi cyane kugira ngo mbone ayo nizigamira, ejo cyangwa ejo bundi yangoboka.”

Nubwo hari abishimira ibyiza byo kwizigamira muri Ejo Heza, hari abavuga ko batari basobanukiwe inyungu ziri mu kuyinjiramo, gusa bakavuga ko bafashe ingamba zo kwiyandikisha. Kwizera Gilbert utuye mu Kagari ka Kabarore yagize ati: “Ntabwo ndinjira muri Ejo Heza ariko nsanzwe nizigamira, impamvu ni uko ntumvaga neza inyungu yabyo, ariko ubu ngiye kuyinjiramo.”

Akarere ka Gatsibo kari ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, kakaba aka kane ku rwego rw’igihugu mu kwizigama, no kugira umubare w’abantu bari muri Ejo Heza, aho kari ku kigero cya 43% by’amafaranga kagomba kwizigamira.

Iyi Gahunda ya Ejo Heza yatangiye mu wa 2018, igamije gufasha buri munyarwanda, n’undi utuye iki gihugu ubishaka wese kwizigamira, yaba afite umushahara cyangwa atawufite, kugira ngo amafaranga yishyizemo azamugoboke mu busaza, no kumufasha kugira ubuzima bwiza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Nyuma yo gusubira mu ishuri biyemeje gukumira icyatuma hari undi warireka

Kayonza: Nyuma yo gusubira mu ishuri biyemeje gukumira icyatuma hari undi warireka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU