MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ikimoteri rusange cyakemuye ikibazo cy’umwanda wagaragaraga hirya no hino

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
25/08/2022

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore ,mu Kagari ka Nyabikiri niho hubatse ikimoteri rusange, abatuye muri uyu murenge w’umujyi no mu nkengero zawo bavuga ko cyakemuye ikibazo cy’isuku nke yaharagwaga.

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimira ko batagihura n’ikibazo cy’imyanda nyuma y’uko Akarere kabubakiye ikimoteri rusange imyanda yose ikusanyirizwamo.

Aba baturage bavuga ko mbere iki kimoteri kitarubakwa bari babayeho nabi kuko wasangaga babura aho bashyira imyanda, ugasanga babana nayo, ibi ngo bikaba byari imbogamizi kuri bo, ariko ubu bakaba bishimira ko iki kibazo cyakemutse.

Nzisanaho Theoneste ni umumotari ukorera mu mujyi wa Kabarore, yavuze ko iki kimoteri cyabakijije byinshi kuko wasanganga isuku idahagije, abantu batabona aho bashyira ibisigazwa by’ibyo bakoresheje .

Yagize ati: “Iki kimoteri cyaje gikenewe kuko ubu urabona ko nta kibazo cy’umwanda gihari n’ubwo bitaraba ijana ku ijana, ariko ugereranije na mbere iki kimoteri kitaraza harimo itandukaniro.

Umucuruzi ucuruza ibyo kurya (restaurant) nawe yavuze ko ubu baruhutse kuko bashakaga aho bashyira imyanda bakahabura, udafite munsi y’urugo bikaba byari ingorabahizi kubona aho yerekeza ibishingwe ariko ubu avuga ko bahabona.

Yagize ati: “Twari twaragowe, Reba nawe iibishingwe byose biva muri resitora, byari bibangamye cyane byadutezaga umwanda, washakaga aho uyerekeza wabona bikunaniye ukabirekera aho ubonye ark ubu baraza bakayitwara nta kibazo .

Ntuyahaga Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko iki kimoteri cyatanze umusanzu ukomeye ku isuku ihari aka kanya, kuko mbere wasangaga umwanda hirya no hino.

Yakomeje avuga ko bagikomeje ubukangurambaga ku baturage aho usanga batitabira gutanga amafaranga asabwa kugira ngo batwarirwe ibishingwe.

Yasoje asaba abaturage kubigira ibyabo bagatanga amafaranga asabwa, bakita ku isuku kuko ari yo soko y’ubuzima.

Iki kimoteri rusange gicungwa na Kompanyi “Knee Kleeners Ltd Rwanda” aho umuturage azajya atanga ikiguzi cy’amafaranga 500 ku kwezi cyo gutwara ibishingwe. Gikusanyirizwamo imyanda iturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 208Frw .

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Icyizere ni cyose ku bamotari ko bagiye kurenganurwa

Gatsibo: Icyizere ni cyose ku bamotari ko bagiye kurenganurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU