Abamotari bakorera mu Karere ka Gatsibo mu mujyi wa Kabarore bafite icyizere ko ibibazo bari bafite bigiye gukemuka ubwo byagejejwe ku mukuru w’igihugu .
Kuwa kane tariki ya 25 kanama nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo, ku ikubitiro yasuye Akarere ka Ruhango.
Yakiriye ibibazo bigiye bitandukanye by’abaturage harimo n’ikibazo cy’umumotari witwa Bizimana Pierre, yavuze ko batakigurira umwenda wo kwambara kubera ubwishingizi bwa moto bubahenda, ikoreshwa rya mubazi n’ibindi bigiye bitandukanye.
Abamotari bakorera mu mujyi wa Kabarore baganiriye na MUHAZIYACU, bashimiye umumotari mugenzi wabo wabajije iki kibazo kuko ari ikibazo rusange ku bamotari bose.
Bakomeje bavuga ko bafite icyizere kuko iyo ikibazo cyagejejwe kuri perezida, amahirwe menshi n’uko kiba kigiye gukemuka
Umwe mu bamotari twasanze muri gare ya Kabarore yagize ati: “Uriya mu motari turamushimira cyane yatuvugiye ibyo natwe twavuga aramutse adusuye, umuntu arakora ariko nta terambere abona, kuko ibyo yishyura kuri moto biba ari byinshi ugasanga rero biratugoye cyane, ariko ubwo perezida wacu yabyumvise dufite icyizere ko bizakemuka vuba.”
Bakomeje bisabira Umukuru w’Igihugu ko “yabigira ibye” kuko ni kenshi abayobozi bavuga ko bagiye gukurikirana ikibazo amaso agahera mu kirere.
Undi yagize ati: “Perezida Paul Kagame nabikurikirana nta kabuza bizakemuka. Abayobozi bavuga ko bagiye kubikemura tugategereza tugaheba ariko ubwo yivugiye ko agiye kubikurikirana bizakemuka kuko imvugo ye niyo ngiro, natwe dukore twiteze imbere.”
Ubwo Perezida Kagame yabazaga Minisitiri w’Ibikorwaremezo Nsanzimana Ernest iki kibazo, yasubije ko mu gihe kitarenze amezi abiri kizaba cyakemutse ariko nawe ubwe yivugiye ko agiye kugikurikirana; ibi bikaba byatumye abamotari bizera ko kizakemuka.
Si ubwa mbere Abamotari bavuze ko babangamiwe n’ ibibazo bya hato na hato mu kazi kabo, aho ku itariki ya 13 Mutarama 2022, abo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo basaba ubuyobozi kubarenganura ariko ntibirakemuka burundu.






