MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ibyishimo by’imiryango yishyuriwe Mituweli n’Ihuriro Brothers and Sisters 

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
18/12/2023

Ihuriro ‘Gatsibo Brothers and Sisters Community’ ryatangiye abaturage bo mu mirenge itatu yo mu Karere ka Gatsibo ikiri inyuma mu gutanga ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de santé), ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,760,000.

Abaturage batangiwe ubwishingizi mu kwivuza ni abo mu Murenge wa Gitoki, gahunda izakomereza mu mirenge ya Kabarore na Ngarama, ikiri inyuma mu gutanga mituweli.

Abaturage batangiwe mituweli bashimiye iri huriro ku bw’igikorwa cyiza ryabakoreye, nk’uko uyu muturage wo mu Murenge wa Gitoki yabigarutseho, yagize ati: “Ndishimye kuko badutangiye mituweli. Natuje, ubundi nari mfite ubwoba ko nagwa no hasi nkakomereka cyangwa umwana wanjye bakamugonga yagiye ku ishuri, ariko kuba mbonye mituweli nta kibazo mfite, ntacyo.”

Undi yavuze ko ashimira abantu babishyuriye, ati: “Aba bantu badufashije rwose Imana ikomeze ibafashe, bajye bamenya n’abandi batishoboye nkatwe. Ndishimye kuko ngeze aha ngaha nkumva inkuru nziza ya mituweli nta yo nagiraga, ubu ndanezerewe cyane.”

Ihuriro Gatibso Brothers and Sisters Community ryashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2015, rigizwe n’abanyamuryango 400, barimo abakomoka mu Karere ka Gatsibo bakorera ahandi ndetse n’abafite ibikorwa muri aka karere, ariko bose bagahurira ku kuba batahatuye; rigira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha akarere kwesa imihigo.

Nyiraneza Speciose Uyobora iryo huriro yavuze ko batangiye iyi miryango mituweli mu rwego rwo gufasha Akarere ka Gatsibo kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero kifuzwa, avuga ko iyo ubuzima bumeze neza n’iterambere rishoboka.

Yagize ati: “U Rwanda muri uyu mwaka ushize twinjiye mu gikorwa cyo kugira ngo abantu bave mu cyiciro cy’abafashwa, bajye mu cyiciro cy’abifasha: ibyo twita gahunda yo kwigira. Ariko turabizi neza ko muri urwo rugendo abantu bose batazamukira rimwe, tugira impungenge ko mu bwisungane mu kwivuza akarere kacu gashobora kuzaza inyuma kandi twumva y’uko ubuzima iyo bumeze neza n’iterambere rindi rirashoboka. Umuntu ufite mituweli ntarembera mu rugo, kandi nta na hamwe adashobora kujya kwivuza, kuko bashobora no kuva ku bigo nderabuzima bazamuka bashora no kujya kwivuza mu mavuriro akomeye.”

Muri uyu mwaka wa 2023-2024, Akarere ka Gatsibo kageze kuri 83% by’abaturage batanze Mituweli, bigizwe n’abamaze kwishyura mu buryo bwuzuye 76%,  n’abandi basigaye bamaze kwishyura igice, bakaba bakomeje kwishyura abatishoboye bakishyurirwa kuko intego ari abaturage bose bagira ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo bivuze biboroheye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Bahize utundi turere mu bikorwa by’urugerero mu Ntara y’Iburasirazuba

Kayonza: Bahize utundi turere mu bikorwa by’urugerero mu Ntara y'Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU