Akarere ka Gatsibo kizihije Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hibandwa ku kwigisha urubyiruko rwugarijwe cyane n’iki cyorezo, mu bikorwa by’ubukangurambaga byahereye kuwa 1 Ukuboza.
Ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda (SFR), Akarere ka Gatsibo kifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko muri uku kwezi k’ubukangurambaga, Akarere kibanze ku nama n’ibyiciro bitandukanye bishobora kubafasha gukora ubukangurambaga, cyane cyane abanyamadini.
Akomeza avuga ko hari benshi bahamya ko impamvu yo kwiyongera kwa SIDA ari uko abantu batakivuga ibyayo, bigasa “nk’aho bicecetse.”
Yunzemo ko Akarere ka Gatsibo ko gafite gahunda yo gukora ubukangurambaga, kabifashijwemo n’ibyiciro bitandukanye, no gusaba ibigo by’ubuvuzi kongera ubukangurambaga.
Yagize ati: “Twahisemo kongera gukora ubukangurambaga dufatanyije n’ibyiciro bitandukanye, abanyamadini, ariko tukanasaba n’ibigo by’ubuvuzi; ibigo nderabuzima n’ibitaro ko bakongera ubukangurambaga bakora, kwegera abaturage babigisha ku kibazo cy’ubwandu bwa SIDA.”
Visi Meya akomeza avuga ko imibare itangazwa na RBC igaragaza ko ubwandu burimo kuba bwinshi mu rubyiruko, kikaba n’ikibazo gikomeye cyane ku bana b’abakobwa. Ati: “Muri iki gihe rero twakoze ubukangurambaga mu rubyiruko mu bigo by’amashuri, twakoranye na kalabu z’urubyiruko, kandi tuzanakomeza kurwegera cyane mu mahuriro atandukanye, ndetse dukangurira n’ababyeyi ngo baruhe amakuru (urubyiruko) kuko tubona ari ikibazo cyugarije Umuryango Nyarwanda.”
Umuryango SFR uri kugenda uhugura abangavu babana n’ubwandu bwa Virus Itera SIDA babyaye mu rwego rwo kureba neza niba aba babyeyi n’abana babo bafata imiti uko bikwiye.







