Akarere ka Nyagatare katangije gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya n’ubwiherero bw’abanyeshuri bizatwara arenga miliyoni 255 Frw mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga neza badakora ingendo ndende banagabanya ubucucike.
Gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro byabereye mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Rugarama I, ku kigo cy’ishuri ribanza rya Humure kuri uyu wa Gatatu ku wa 13 Ukuboza 2023 aho ubuyobozi bwari kumwe n’ababyeyi ndetse n’Inzego z’umutekano.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba 16 by’amashuri asanzwe, ibyumba bitatu by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’ubwiherero 24.
Bamwe mu babyeyi n’abarimu baganiriye na MUHAZIYACU bayibwiye ko bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kugabanya ubucucike mu ishuri abana bakiga neza.
Nyirabahizi Dative urerera mu ishuri ribanza rya Humure avuga ko yishimiye iyi gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri kuko bigiye gufasha abana be gukurikira neza mu ishuri ntakurangara bityo bakazatsinda.
Ati:”Biratunejeje kuko umwana yajyaga aza akambwira ati iyo nicaye inyuma y’abana benshi ntabwo numva none umwana wanjye aziga neza atsinde”.
Muhawenimana Jean Baptiste we avuga ko kubaka ibi byumba by’amashuri bishya bizarinda abana babo ubucucike. Ati:”Bizadufasha kwirinda ubucucike mu mashuri kuko iyo bacucitse ntibiga neza kandi ntibanatsinda”.
Ngarambe Frank umwe mu barezi bafite ubunararibonye akaba anigisha muri iri shuri avuga ko gahunda yo kwegereza amashuri abanyeshuri ari nziza kuko ituma abana biga neza badakoze ingendo ndende baza ku ishuri.
Ati:”Iyi gahunda yo kubaka amashuri yafi ni nziza kuko ituma abana bigira hafi ndetse natwe abarimu tukigisha hafi kuko nigishaga kure hariya ku mupaka…, abana bajyaga kwiga kure cyane ariko ubu barorohewe ikindi kiza noneho n’ifunguro barifatira ku ishuri”.
Nkusi Bernard Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Humure avuga ko batangiye iri shuri hari ubucucike bwinshi ku banyeshuri kubera ibyumba bike bari bafite none ubu barishimira ko Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje kububakira ibyumba bishya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yavuze ko kubaka ibi byumba by’amashuri bishya bigamije guha umwana wese amahirwe yo kwiga bityo akangurira ababyeyi kubashyira mu mashuri.
Ati:”Ni iby’agaciro kuba abana baragabanyijwe ingendo ariko turabasaba gushyira abana bose mu mashuri, ntabwo dushaka ko hari umwana uta ishuri, turi gukora ibishoboka byose ngo twubake amashuri ahagije uko ubushobozi bugenda buboneka”.
Visi Meya Murekatete akomeza asaba Ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi gufatanya bagasigasira ibi bikorwaremezo kuko ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Ati:”Mufite inshingano zo gukurikirana izi nyubako mufatanyije n’ababyeyi buri wese abigire ibye dusigasire ibi bikorwaremezo tugenda tugezwaho dufatanye tubirinde yewe no mu gihe cy’ibiruhuko”.
Akarere ka Nyagatare kabarurwamo ibigo by’amashuri 282, mu myaka itatu ishize muri aka Karere hubatswemo ibyumba by’amashuri birenga 1000 byagabanyije ubucucike mu mashuri.







