Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere, Hinga wunguke, batanze ibiti bigera ku bihumbi 16 by’imbuto ku baturage batuye mu mirenge ya Ngarama na Gitoki.
Ni ibiti byatanzwe mu rwego rwo kunoza gahunda y’Akarere ka Gatsibo kamazemo imyaka igera kuri ibiri, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gatsibo igwije imbuto”.
Byatanzwe mu muganda rusange usoza ukwezi kw’Ugushyingo 2024 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wakorewe mu murenge wa Ngarama, ahatanzwe ibiti by’imbuto birimo: avoka, amapapayi, imyembe n’ibinyomoro.
Aganira n’umunyamakuru wa MUHAZI YACU, Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ibi biti byatewe, bigiye guhangana n’igwingira.
Yagize ati: “Twateye ibiti bitanga imbuto, bivuze ko ubu twifatanyije mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira ku banyarwanda bose.”
Yakomeje agaragaza ko Gahunda y’Akarere, ya “Gatsibo igwije imbuto”, ari gahunda izateza imbere Akarere mu buryo bwihuse. Yemeza ko izi mbuto zatewe, ari ikimenyetso cy’uko Gatsibo izikungahayeho.
Ati: “Buriya hari ibintu byiza Gatsibo yagezeho, harimo no kuba imbuto nyinshi ari imbuto zakorewe muri aka Karere. Kuvuga ngo Gatsibo igwije imbuto, biragaragara kubera ko imbuto zihari. Ibiti dutera byatunganyirijwe muri pipinyeri zo muri Gatsibo. Kuba bitewe mu Karere ka Gatsibo, umusaruro wabyo uzateza imbere abaturage ba Gatsibo n’ahandi.”
Umushinga Hinga wunguke wagize uruhare muri iki gikorwa cyo gutanga ingemwe z’ibiti by’imbuto, kubera ko batanze izigera ku bihumbi 14, mu bihumbi 16 by’ibi biti by’imbuto byatewe muri gahunda yawo yo kuzamura imibereho y’umuturage no kugira imirire myiza.
Kayinamura Guy Evrard, ukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati: “Hinga Wunguke ifite gahunda yo guteza imbere imibereho binyuze mu kongera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nk’imbuto ziribwa, hatezwa imbere imirire myiza ku bagore n’abana bari munsi y’imyaka ibiri, ibyo byose bikorwa hagamijwe no kubungabunga ibidukikije.”
Abaturage bahawe ibiti by’imbuto, bavuga ko bigiye gukemura ibibazo bitandukanye, birimo, kurwanya imirire mibi no kugabanyuka kw’igiciro cyazo ku masoko.
Uwingabire Françoise utuye mu Murenge wa Ngarama, yagize ati: “Mu biti byatewe harimo n’ibinyomoro, bituma ubuzima bw’abana bumera neza ndetse n’ubw’abantu bakuru. Ibi biti, bivamo vitamini zitandukanye zikenerwa n’umubiri w’umuntu bigatuma ubuzima bumera neza.”
Mukarusagara Claudine, na we yavuze ko ibi biti bahawe bigiye gutuma imirire mibi igabanyuka, by’umwihariko mu bakiri bato.
Yagize ati: “Abana bacu baburaga ibinyobomoro, bagasubira inyuma bakajya mu mirire mibi. Aya matunda, agiye kujya adufasha tubone uko tubarera. Ubundi ibyo twateraga mbere wasangaga bibishye binatinda kwera. Ubu rero turabyishimiye kuko baduhaye ibiti byiza.”
Hatanzwe ibiti bigera ku bihumbi 16 aho buri muturage yari yemerewe gutwara ibiti bigera kuri bitanu by’amoko atandukanye. Hinga wunguke yatanze ibiti birenga ibihumbi 14, isanzwe ikorera ibikorwa byayo mu turere 13, harimo n’Akarere ka Gatsibo.










