Mu Karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro umuhanda wa kaburimbo Kiramuruzi-Gasange-Muhura ufite ibirometero 30 watwaye miliyari 5.6 Frw.
Hatashywe kandi n’icyumba cy’umukobwa kiri ku ishuri ribanza rya EP Gahara EABR cyatwaye miliyoni 6.2 Frw kiri mu Murenge wa Gasange.
Ni ibikorwa byatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 kamena 2023, aho Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo, yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abaturage b’aka karere, mu gutaha ibi bikorwa.
Nyuma yaho aba bayobozi bagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Gasange mu Kagari ka Viro, Minisitiri Amb. Nyirahabimana asaba abaturage gufata neza ibikorwa begerejwe n’amazi n’amashanyarazi bahawe umwaka ushize.
Mu butumwa yatanze, Amb. Nyirahabimana yagize ati: “Uyu munsi twatashye umuhanda, abaturage bakomeje no kwishimira n’ibindi bikorwa twatashye ubushize, birimo amazi n’amashanyarazi yagejejwe mu murenge wa Gasange, aha rero turabyishimira ariko turabizi ko urugendo rukiri rurerure, turabashishikariza gukora kugira ngo n’ibindi bikorwaremezo bishobore kuboneka.”
Yakomeje agira ati: “Turabasaba ngo bakomeze babirinde, babibungabunge ingengo y’imari yaboneka, aho kugira ngo igane mu gusana ahubwo ibe yafasha mu kugera ku bindi bikorwaremezo bakeneye.”
Yasoje asaba abaturage gufata neza umuryango, ugatekana kuko umuryango ari wo musingi w’Igihugu kandi uhungabanyije umuryango aba ahungabanyije igihugu, abasaba gufatana urunana bagafatanya gukemura amakimbirane yagaragaye.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gasange baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye umuhanda bahawe kuko waborohereje ubuhahirane n’ibindi bikorwaremezo.
Uwitwa Hakizimana Theogene yagize ati: “Ubisanzwe abaturage ba Gasange batunzwe n’ubuhinzi bagiraga ikibazo cy’isoko ry’ibiribwa byabo kubera batabonaga uko babigeza ku isoko, ariko uyu muhanda waraje ubu ibiribwa bibona uko bigera ku isoko bakiteza imbere.”
Uwitwa Mukagihana Gaudance yagize ati: “Imbogamizi twahuraga nazo n’uko washakaga kuva inaha ugana Kiramuruzi cyangwa Rwagitima bikatuvuna ariko ubu byaroroshye ,umuriro n’amazi birahari n’ubwo bitaragera hose ariko birahari tursbyishimiye.”
Gusura ibi bikorwa kandi bikaba byabanjirijwe no gusoza inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyanikorwa b’Akarere ka Gatsibo yari imaze iminsi ibiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko iyi nteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyanikorwa b’Akarere ka Gatsibo yize ku bintu bibiri by’ingenzi.
Yagize ati: “Iyi nteko rusange yize ku bintu bibiri by’ingenzi birimo kureba ibikorwa byateganyijwe muri uyu mwaka uko byagenze, kandi twabonye byaragenze neza, n’ibindi bisigaye turizera y’uko ibyumweru bisigaye tuzaba twabigezeho, ikindi twakoze ni ugukora igenamigambi twatangiye mu kwezi Kwa Gatatu yo kureba ibindi bikorwa tuzinikiza mu kwezi kwa karindwi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.”
Yasoje avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya nyuma usoza Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 bagiye gukora ibishoboka byose bakagera aho bagomba kugera, kandi bizeye ko bizashoboka ku bufatanye na leta, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.







