Mu gihe intwari z’igihugu zatanze ubuzima bwazo kugira ngo zirokore u Rwanda, abatuye Akarere ka Gatsibo basabwe gutera ikirenge mu cyabo barwana urugamba rusigaye, aho bagomba guhangana n’ubukene wo mwanzi basigaranye.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Muhura, mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yasabye abaturage kurebera ku ntwari z’igihugu, bagashyira inyungu rusange imbere y’izabo bwite.
Yagize ati: “Bitanze (intwari z’u Rwanda) batizigama kugira ngo tube dufite igihugu cyacu uko kimeze uyu munsi. Ni isomo rikomeye abaturage twakwigira kuri izi ntwari, guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari, abaturage batareba inyungu zabo ahubwo bareba inyungu za rusange.”
Meya Gasana yavuze ko intambara y’amasasu yarangiye, ubu hagezweho iyo kurwanya umwanzi w’ubukene kugira ngo Abanyarwanda bagere ku iterambere bifuza.
Yagize ati: “Ibyo tuvana muri ubwo butwari, ni uko intambara zijyanye no kujya ku rugamba no kurasana turasa nk’aho twazirangije mu gihugu cyacu. Itambara dusigaje ni iyo guhangana n’ikibazo cy’ubukene kigihari, ibyo leta ikora bikunganirwa n’ibyo abaturage bashyiramo.”
Yakomoje kandi no ku bumwe bw’Abanyarwanda, nk’ubutumwa abaturage bakwiye kuvana mu kwizihiza uyu munsi, ati : “Amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu yatugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ko Abanyarwanda babuze ubumwe, bakajya mu macakubiri bigatuma abantu, Abanyarwanda twicana, uko guharanira ubumwe, ni igihango gikomeye dukwiye gukomeraho nk’Abanyarwanda, ahasigaye tukimakaza ubufatanye, n’izindi ndangagaciro, tukirinda za kirazira, ahasigaye tugatera imbere nk’igihugu.”
Abaturage bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda baganiriye na MUHAZIYACU, bavuze ko bashimiye intwari uko zitangiye u Rwanda, bahera ko bafata ingamba zo kuba intwari mu byo bakora byose.
Ntirushwa Silver utuye mu Murenge wa Muhura yavuze ati: “Nize ko ntagomba gutatira umuco w’igihugu, kandi tugasigasira ibyo intwari zatugejejeho.”
Nyirabakundinka Jennifer utuye muri uyu Murenge na we yavuze akamuri ku mutima kuri uyu munsi w’intwari.
Yagize ati : “Uyu munsi uko nawumvaga si ko nawusanze kuko byanshimishije cyane kuza kwibuka no kwizihiza Umunsi w ‘Intwari z’Igihugu. Tugomba kuba intwari tukarwanya umwanzi uduhiga ari we bukene, tuhavanye impanuro.”
Umunsi w’Intwari z’Igihugu, uba tariki 1 Gashyantare buri mwaka, aho Abanyarwanda bibuka kandi bagaha icyubahiro intwari zitangiye igihugu, baharanira kusa ikivi zatangiye.







