Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko kwibumbira mu matsinda bifasha abaturage b’aka karere kwishyura ubwisungane mu kwivuza, muri uyu mwaka 2024-2025 bakaba bageze kuri 71.5%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard mu kiganiro cyihariye yagiranye na Muhazi Yacu yavuze ko igifasha abaturage kwesa uyu muhigo ari ukwibumbira mu matsinda.
Yagize ati: “Uyu mwaka twashyizemo imbaraga tukaba twifuza ko mituweri abaturage bagomba kwivuza, kugeza uyu munsi ntabwo turagera ku kigero twifuza kuko twifuzaga ko ukwezi kwa munani nibura kugomba kurangira abaturage bose bivuza, turacyari ku kigereranyo cyo hasi kuko turi kuri 71.50%, bivuze ko tubura 28%, nabyo dushaka kuba twabyihutisha kugira ngo abaturage babe bahabwa amahirwe yo kuba bakwivuza mu gihe bahuye n’uburwayi bivuze kandi badakoresheje amafaranga menshi cyane.”
Akomeza agaragaza ko ibi byose babikesha kuba abaturage barabashije kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira abafasha gutanga ubu bwisungane mu kwivuza batavunitse.
Agira ati: “Zimwe mu ngamba twashyizeho rero harimo ko abaturage bibumbiye mu matsinda, amatsinda mato aho bizigamira amafaranga make make bakizigamira, ubonye ijana ubonye magana atanu akizigamira ku buryo aya mafaranga bizigamiye mu matsinda yabo bayaterura bakajya kuyishyura mituweri, bishyurira umuryango wabo.”
Abaturage b’i Gatsibo baganiriye na Muhazi Yacu, ubwabo bemeza ko ibi babikesha ubukangurambaga bahabwa n’ubuyobozi ndetse no kwibumbira mu matsinda bakizigama ku buryo igihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza kigera baramaze kubona ayo bazatanga.
Mukantabana Jovanis avuga ko akora ibishoboka byose akizigama amafaranga make make umwaka ukajya gushira yaramaze kubona ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Agira ati: “Nkora uko nshoboye kose nkayatanga, mbere narihiriraga abana icyenda nange wa cumi ariko sinasibaga gutanga mituweri n’umunsi n’umwe ngo ntegereze kuzarwara, numvaga mituweri ari ingirakamaro kuri njye n’abana banjye.”
Akomeza agira inama bagenzi be bategereza ko igihe cyo kwishyura kigera bakabona kuyashaka, ababwira ko icyo gihe gishobora kugera ntayo bafite.
Agira ati: “Inama nabagira njya nyibagira mu nteko y’abaturage, kuko ndi muri komite y’umudugudu, nkaba nshinzwe imibereho myiza y’abaturage, rero uko inteko ibaye buri wa kabiri niko tubakangurira, hasigaye bakeya cyane kandi nabo bari hafi kuyitanga.”
Kansange Solange utuye mu Murenge wa Kabarore nawe avuga ko barangije kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2024, agaruka ku kamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko yibuka uko mbere iyi gahunda itaraza abantu baremberaga mu nzu zabo.
Yagize ati” icya mbere byakemuye ni ukurembera mu rugo, imfu za hato na hato, urabona iyo utatanze mituweri ushobora kuba ufite nk’ihene cyangwa se n’inka n’isambu warwara ugatekereza uti, ntabwo ngurisha ihene yanjye bikarangira indwara ikuzahaje ikaba yanaguhitana.”
Ndutiyimana Samson, agaragaza ko gutanga mutuelle ari ingenzi ko bibumbira mu matsinda bakagenda bayishyura gake gake akagaragaza ko abantu batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga badasize umuryango wabo.
Ndutiyimana agaragaza ko isaha n’isaha ubuzima bw’umuntu buba buri mu kangaratete.
Mu Karere ka Gatsibo umwaka ushize wa 2023-2024 abaturage bishyuye ubwisungane mu kwivuza ku ijanisha rya 94%, abo bakaba bangana n’abaturage bagera kuri 432,461 muri 506,147 batuye muri aka karere.
Muri uyu mwaka wa 2024-2025 abamaze kwishyura ubwisungane mukwivuza bamaze kugera ku ijanisha rya 71% abamaze kwishyura umusanzu wose bo bakaba bangana na 62.17%
Mu mirenge 14 igize aka karere; Umurenge wa Kageyo ni wo uza ku mwanya wa mbere aho abaturage bawo bageze ku ijanisha rya 88.84% bagakurikirwa na Nyagihanga aho bo bari ku ijanisha rya 84.31%. indi mirenge nayo ikaza ikurikira.






