MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Aborozi barasabwa guhinga ibihingwa byunganira ubworozi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
26/09/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abakorera ubworozi muri aka Karere kwitabira gukora ubuhinzi bwunganira ubworozi, bahinga ibihingwa bishobora gutunga abantu kandi bikanatanga n’ubwatsi ku matungo, birimo ibigori, soya, ndetse n’ibishyimbo.

Akarere ka Gatsibo kari mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba turebwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi agenga imicungire n’imikoreshereze yihariye y’ubutaka bugenewe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aho ateganya ko ibikorwa by’ubuhinzi byunganira ubworozi bigenerwa igice kingana 70% by’ubutaka bwose, naho 30% busigaye bikagerwa ibikorwa by’ubworozi kandi bakororera mu biraro ibizwi nka “zero grazing”.

Bamwe mu borozi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko iyi gahunda yo guhinga ibihingwa byunganira ubworozi ari gahunda nziza izatuma bagabanya ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba, n’inka zabo zigatanga umusaruro uhagije.

Kagenza Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “Inaha birakorwa ariko si buri wese kuko bisaba ubushobozi, ariko abafite amafamu manini barabikora, imishini zikaza zikabisya zigakoramo sondori, hano muri Kabarore birakorwa kandi rwose bitanga umusaruro ufatika”.

Tuyisenge Emmanuel utuye mu Murenge wa Gitoki, yagize ati: “Hano muri Gitoki nta bworozi nk’ubwo buhari, ariko hakurya muri Kabarore niho hari amafamu ariko ntarahingwamo, biramutse bishyizwe mu bikorwa byatanga umusarururo uhagije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko aborozi bamaze kumva inyungu iri mu gukora ubuhinzi bwunganira ubworozi ku mafamu.

Yagize ati: “Ubuhinzi ku mafamu n’ubuhinzi bwunganira ubworozi ntabwo uri ukuvuga ngo ifamu turayihindura tuvuge ko mu mikoreshereze yayo ari ubuhinzi, oya. Ni ukuvuga ngo ibyo agiye guhinga 70% y’ubutaka agomba guhingamo ibihingwa bizamufasha kugaburira amatungo, bishobora kuba soya, ibigori, cyangwa ibishyimbo, rero n’uburyo bwiza aho ushobora kubona ibyo kurya abantu barya nk’ibiribwa, ariko ukabona n’ibindi amatungo yawe arya kandi ku buryo bwiza buruta uko inka zirirwaga ku musozi zirisha ubwatsi ugasanga bwashizeho zikabura icyo zirya.”

“Hari abamaze kubyumva kandi harimo inyungu rwose, niyo mpamvu dushishikariza aborozi ko bakoresha ubu buryo bwo guhinga 70% bahinga ibyo bihingwa byunganira amatungo, hanyuma 30% hakaba ariho inka zajya ziramburira amaguru, turashaka ko bororera mu biraro.”

Aya mabwiriza yashyizweho hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro ubutaka bukoreshwaho ubworozi no kongera umukamo ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi mu bwinshi; hagamijwe kandi kurushaho kurwanya indwara ziterwa no kuzerereza inka hirindwa cyane cyane indwara y’Uburenge.

Imibare yo mu mwaka wa 2025 igaragaza ko mu Karere ka Gatsibo harorewe inka 69,960.

Mu karere ka Gatsibo  haboneka umukamo ungana na litiro 64,330 ku munsi agemurwa mu makusanyirizo manini atanu ndetse n’amato 10.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umurenge wa Ruhuha wegukanye igikombe cy’irushanwa rya African Oasis Foundation

Umurenge wa Ruhuha wegukanye igikombe cy’irushanwa rya African Oasis Foundation

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU