MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano bishimiye urubuga bahawe

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
24/01/2024

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bitabiriye Inama y’Igihugu y’umushyikirano batumiwemo na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, bishimiye urubuga bahawe, aho bumvise impanuro z’umukuru w’Igihugu n’ubundi butumwa, bakabasha no gutanga ibibazo n’ibitekerezo bafite.

Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano muri Kigali Convention Centre, ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama ikaba irasozwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2024.

Ku munsi wa yo wa mbere, uretse abari i Kigali muri Convention Centre bayitabiriye ku buryo bw’imbonankubone, iyi nama yitabiriwe n’abandi mu buryo bw’ikoranabuhanga ku masite atandukanye arimo iya Burera, Gatsibo, Nyanza, Rutsiro no mu muhanga muri Pologne; bose bahawe umwanya bagatanga ibitekerezo n’ibibazo.

Bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo bitabiriye uyu mushyikirano babwiye itangazamakuru ko bishimiye uru rubuga bashyiriweho rwo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, no kuba bahabwa umwanya bakavuga akabari ku mutima.

Ndayambaje Déo, Umuyobozi w’imwe mu makoperative ahinga umuceri mu Karere ka Gatsibo yagize ati: “Ni ishema ry’Igihugu kuko ubundi twumvaga umushyikirano tukumva ni gahunda y’abayobozi, bajya kuganira ibibazo by’abaturage, ariko ubu n’umuturage afite uruhare; wa wundi wo hasi w’umuhinzi afite uruhare rwo kuza kumva no kuganira ku ngamba z’igihugu no gutanga ibitekerezo, ni ibintu byiza rero.”

Ingabire Mary, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, na we yagize ati: “Byari byiza cyane kuko twongeye kwiyibutsa inshingano zacu n’ukuntu tugiye gukomeza gukorera Igihugu n’imbaraga zacu nk’urubyiruko. Ikindi ndashimira umukuru w’Igihugu ku ruhare agira mu gukunda urubyiruko; ni byinshi yadukoreye. Turamwizeza ko tugiye gukomeza gufatanya na we, muri make byaranshimishije.”

Maniragaba Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu w’Iramba mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro na we yagize ati: “Nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu Paul Kagame kuba akomeza kudufasha kwiteza imbere ndetse anadutekerezaho ku byiza byose n’igihugu ibyo gikeneye mu iterambere ryacu.”

Yanakomoje ku cyo yigiye muri iyi nama, avuga ko icyamufashije cyane ari impanuro Perezida Kagame yatanze, cyane cyane aho yavuze ko Igihugu ari icy’Abanyarwanda, badacumbitse kandi bagomba gukora batikanga.

Muri iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yatanze impanuro nyinshi zirimo ko Abanyarwanda bakwiye gukora batekanye koko bari iwabo.

Yanabwiye amahanga ashaka ko u Rwanda rukora ibyo ashaka ko nta we uzabwiriza u Rwanda ibyo rukora,

Ati: “Iyo bigeze ku kurwanirira iki gihugu cyababaye igihe kirekire ntihagire uza gufasha, nta muntu n’umwe nkeneye gusaba uruhushya rwo gukora ibyo tugomba gukora ngo twirinde.”

Muri iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Centre ku nshuro ya 19, abayikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari kuri Site ya Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba basaga 300.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Harimo ukina umupira anonsa: Udushya mu Umurenge Kagame Cup y’abagore muri Nyagatare

Harimo ukina umupira anonsa: Udushya mu Umurenge Kagame Cup y’abagore muri Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU