MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abayobozi b’ibigo bahawe amahugurwa yo kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
06/09/2024

Abayobozi b’ibigo bibarizwa mu Karere ka Gatsibo bamaze iminsi bahabwa amahugurwa y’uburyo bazakira abanyeshuri baje kwiga hirindwa icyorezo cy’ubushita bw’inkende.

Bamwe mubayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na MUHAZI YACU bavuga ko biteguye neza abanyeshuri kandi banashyizeho uburyo bwo kwirinda ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende cyakwirakwira.

Padiri Tuyishimire Patrice uyobora ikigo cya Gituza TSS giherereye mu murenge wa Kageyo, yagize ati: “Kuri ubu turiteguye, twakoze amahugurwa ku karere yo kureba ibimenyetso ku waba abifite, natwe tugiye guhugura abarimu ndetse n’abandi bakozi ku buryo abanyeshuri nibaza dushobora kureba ibimenyetso tukabimenya, mu gihe dusanze hari ukekwa tukamwohereza ku kigonderabuzima, bakamupima bakamuvura.

Padiri Tuyishimire akomeza avuga ko kubera ko bazakira abanyeshuri baturutse hirya no hino mu gihugu, bazabanza kubasuzuma mbere y’uko bahurira hamwe mu kigo.

Ati: “Umurongo uhari, umunyeshuri azinjira mu kigo abanje gusuzumwa, mu gihe haboneka ukekwa ashyirwe ku ruhande mu gihe dutegereje ko apimwa neza hakarebwa koko niba ari yo ndwara afite.”

Ngezahabo Theoneste uyobora ikigo cya G.S Gihengeri giherereye mu Murenge wa Nyagihanga, avuga ko kugeza ubu bamaze kwitegura neza, haba mu gutanga amasomo ndetse no kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende.

Ati: “Amahugurwa twarayahawe tumaze kuyahabwa natwe duhugura abarimu kuko kino cyorezo kugira ngo cyirindwe birasaba imbaraga n’ubufatanye ntabwo ari iby’umuntu umwe, nkuko amabwiriza abivuga abana nibaza tuzajya tubanza turebe ko ntawufite ibimenyetso bigaragarira amaso, twashyizeho amatsinda y’abarimu azajya akora buri gitondo tukabanza kwakira abana turebye ko nta kibazo bafite, no mu gihe cyavuka tugahita dutanga raporo.”

Abayobozi b’akarere ka Gatsibo nabo bavuga ko batajenjetse, bari maso kandi ko biteguye gusenyera umugozi umwe ngo iki cyorezo kitazabaca murihumye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagize ati: “Turi gukora ubukangurambaga mu baturage tubabwira y’uko iki cyorezo gihari nubwo tugifite imibare mike cyane, ni ugufatanya ngo ikibazo kidakura ngo kibe kinini, mu byo dusaba abaturage harimo kugira isuku, ubu turi gusubizaho ibikarabiro abantu bakoreshaga mu gihe cya korona, abantu bakomeze bagire umuco wo gukaraba no gukora amasuku mu ngo ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.”

Uwayanduye icyorezo cy’ubushita bw’inkende agaragaza ibimenyetso birimo kuzana ibiheri ku mubiri birimo amazi kandi biryaryata, kwishima, kugira umuriro, umunaniro mwinshi, kubabara umutwe, kugira inturugunyu n’amasazi no kubyimba mu ntsina z’amatwi nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Padiri Tuyishimire Patrice uyobora ikigo cya Gituza TSS giherereye mu murenge wa Kageyo, avuga ko biteguye neza kwakira abanyeshuri kandi birinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende.
Ngezahabo Theoneste uyobora ikigo cya G.S Gihengeri giherereye mu murenge wa Nyagihanga, nawe yemeza ko imyiteguro bayigeze ku musozo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Job positions at Nyagatare Maize Processing Company

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU