MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage bibukijwe ko kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bitangira umuntu agitekereza kubaka

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
31/12/2023
(Ifoto: internet)

(Ifoto: internet)

Abatuye Akarere ka Gatsibo bongeye kwibutswa ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bukwiye gutekerezwaho hakiri kare, umusore n’umukobwa bagifata umwanzuro wo gushakana mu rwego rwo kurushaho kububungabunga.

Nk’uko Uwizeyimana Jean Bosco, Umukozi ushinzwe gahunda z’ubuzima no kwirinda indwara, mu Karere ka Gatsibo yabitangarije MUHAZIYACU, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bukwiye kwitabwaho hakiri kare kugira ngo yaba umubyeyi agire ubuzima bwiza, ndetse n’umwana azabeho neza, akure neza maze azigirire akamaro akagirire n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ni gahunda zikomatanyije kandi zuzuzanya. Ni gahunda itangira mu gihe umuntu yatekereje gushaka, tuvuge niba uri umusore cyangwa uri inkumi, utekereje kujya gushaka ni uko uba utekereza no kuzabyara, ubwo uba ugiye kwitwa umubyeyi, rero gahunda yawe itangira utarashaka.”

Ibi ni byo Uwizeyimana aheraho avuga ko abashaka kubaka urugo bakwiye kuganira, bakajyana kwa muganga bakisuzumisha, hakarebwa niba ubuzima bwabo buhagaze neza ku buryo bazabasha kubyara, serivisi avuga ko zitangirwa ubuntu kwa muganga. Yagize ati: “Bakwiye kwisuzumisha, bakareba niba imyanya myibarikiro ikora, bakareba niba nta kibazo bafite, niba nta burwayi bafite bushobora kubagiraho ingaruka bashakanye, bakipimisha SIDA, indwara zitandura, umuntu akamenya ubwoko bw’amaraso ye, ubundi ibyo byose uba ugomba kubikora mbere y’uko ushaka. Kwa muganga, iyo ugiye ukavuga uti: ‘Njyewe ngiye gushaka umugore, na we nguyu,’ mwembi bakabasuzuma, bakabagira inama, ubwo gahunda y’ubuzima bw’umubyeyi iba yatangiye.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko kuva icyo gihe, nyuma yo gushakana no gutwita, umubyeyi aba agomba gukurikiranwa, akisuzumisha, muganga akareba niba umwana mu nda nta kibazo afite ndetse hakarebwa niba nta burwayi umubyeyi afite bwatuma umwana ahura ibibazo.

Nk’uko yakomeje abivuga, umubyeyi agomba kwipimisha inshuro zose ziteganyijwe uko ari umunani kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite bubungabungwe.

Yagize ati: “Umubyeyi akurikiranwa ya mezi icyenda mbere y’uko abyara, yamara kubyara noneho hagakurikiranwa umubyeyi n’umwana. Uruhinja rero ubwo rutangira gukurikiranwa, kureba ko nta burwayi no gukingirwa kugeza arangije inkingo agize amezi 15.”

Akomeza avuga ko iyo ibi birangiye umwana akurikiranwa harebwa niba ubuzima bwe buhagaze neza, ati: “Umwana akomeza gukurikiranwa niba akura neza bijyanye n’ikigero cye, niba nta ndwara z’imirire mibi afite, niba se nta n’ubundi burwayi nk’inzoka n’ibindi. Ibi birasuzumwa bikanatangirwa imiti, kugeza yujuje imyaka itanu.”

Iyo umwana ageze ku myaka itanu, aba acukijwe kuri izi porogaramu zihoraho zo kwa muganga ubwo akajya ku ishuri.

Hiyongeraho uko umubyeyi agomba gutegurana isuku indyo yuzuye kugira ngo wa mwana azakure neza.

Leta ifite n’izindi gahunda zitandukanye zirimo icumweru cyo kwita ku mubyeyi n’umwana kiba kabiri mu mwaka (nyuma y’amezi atandatu), aho abana bapimwa hakarebwa niba badafite imirire mibi, niba nta kibazo bafite mu mikurire, guhabwa ibinini bibarinda ubuhumyi, n’ibindi.

Muri iki cyumweru hatangwa serivisi zitandukanye zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse n’izindi zigenewe abandi bantu mu byiciro binyuranye nko guhabwa ikinini cy’inzoka no kuboneza urubyaro. Izindi serivisi z’ubuzima zitangwa zirimo iyo gupima indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, binyuze muri siporo rusange ikorwa ku cyumweru (kabiri mu kwezi).

Ibikorwa byinshi byari biteganyijwe mu cyumweru cyahiriwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Karere ka Gatsibo, byari ku kigero gishimije, dore ko nko gutanga ibinini by’inzoka byageze hafi ku 120%, gutanga vitamin A bikagera ku 103%, ibyari inyuma bikaba ari gupima abana uburebure, aho ubwitabire bwari ku kigero cya 92%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburazirazuba: Inkuru zihariye zaranze iyi Ntara mu mwaka wa 2023   

Iburazirazuba: Inkuru zihariye zaranze iyi Ntara mu mwaka wa 2023  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU