Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kiziguro burasaba ababa bafite amakuru y’abari abakozi b’ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga kugira ngo bongerwe ku rutonde rw’imiryango yibukwa n’ibi bitaro, kuko ubu iyabashije kumenyekana ari 7 gusa.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abari abakozi b’Ibitaro bya Kiziguro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bazize Jenoside.
Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku Bitaro bya Kiziguro rugana ku rwibutso rwa Kiziguro hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Kiziguro ndetse no ku rwibutso rwubatswe mu bitaro bya kiziguro mu rwego rwo kunamira no guha agaciro abaharuhukiye, hibukwa byumwihariko imiryango 7 y’abari abakozi b’ibi Bitaro.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro Sr Mwemera Xaverina yasabye abantu bafite amakuru y’abari abakozi bibi Bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bazize Jenoside kuyatanga.
Ati: “Abantu baba bafite amakuru icyo twabasaba n’uko badufasha kubashakisha kugira ngo nabo tuzababone tujye tubibuka nk’uko twibuka abandi bari abakozi b’Ibitaro bya Kiziguro.”
Sr. Mwemera kandi yakomeje avuga ko kuba abaganga barakoze Jenoside bari barabitojwe bibagirwa akazi bari bashinzwe asaba abaganga bariho ubu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yazatuma jenoside yongera kubaho bakavura umuntu wese nta vangura.
Visi Perezida w’umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo Jabo Jean Marie Vianney yavuze ko basaba ubufatanye kugira ngo ayo makuru atangwe.
Ati: “Icyo twasaba ni ugufatanya n’ibitaro na komite za IBUKA ku rwego rw’imirenge ni ukureba mu bigo nderabuzima hirya no hino cyane cyane ibishamikiye kuri ibi bitaro bya Kiziguro abandi bantu bakoragamo bishwe muri Jenoside nabo bakajya bibukwa.”
Asoza yatanze ubutumwa ku baganga agira ati: “Ubutumwa twaha abaganga ni ugutanga serivisi nziza nk’umuganga wabirahiriye wabyize kwita ku muntu uje umugana bigaragara ko amukeneyeho ubufasha, ntakwiye kurangwa n’urwango n’amacakubiri.”
Ibitaro bya Kiziguro biri mu cyahoze ari komini murambi ,ubu ni mu murenge wa Kiziguro bikaba bifite ibigo Nderabuzima 11 bibishamikiyeho.
Muri uyu mwaka Ibitaro bya Kiziguro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho byaremeye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi inka 3 zifite agaciro ka miliyoni 1.4Frw bo mu mirenge itandukanye akaba ari igikorwa bakora buri mwaka, hakaba haratanzwe kandi n’ihene ebyiri zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 71Frw.
Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka harimo kuremera inka abantu babiri bacitse ku icumu rya Jenoside no kwita ku rwibutso rw’ibitaro bya Kiziguro.







