MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinzi ba Ntende bagaragaje imbogamizi bafite

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
15/11/2023

Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Ntende ho mu Karere ka Gatsibo bavuga ko kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga byo kwifashisha mu bikorwa byabo by’ubuhinzi ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma batabona umusaruro bifuza.

Aba bahinzi bavuga ko nubwo batangiye kuvugurura ubuhinzi bwabo mu rwego rwo kongera umusaruro babona n’ujyanwa ku isoko, kuba badafite imashini zihinga ndetse n’izivomerera bidindiza ubuhinzi bwabo.

Bamwe muri aba bahinzi baganiriye na Muhazi Yacu bavuze ko bibafata igihe kinini bahinga, bakongera kugorwa no kuvomera, uyu yagize ati: “Badufashije baduha ibikoresho by’ikoranabuhanga byuhira kuko biragorana kugeza amazi mu mirima, tubonye n’imashini zihinga nabyo ntabwo byatugwa nabi kuko guhingisha isuka biravuna, ugasanga bamwe barasigara inyuma ntibigire umusaruro mwiza.”

Undi yavuze ko ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bikenewe ngo bibazanire umusaruro, ati: “Twifuza ko badufasha bakadutera inkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidufasha kuhira imyaka. Iyo urebye kuvomera biragoye cyane cyane mu gihe izuba riba riri kuva cyane.”

Indi mbogamizi aba bahinzi bagaragaza bahura nayo n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, gusa uyu mwaka bwo by’umwihariko abahinzi b’ibigori bafite icyizere ko bazabona umusaruro mwiza babishingiye k’uko mu murima imyaka imeze neza.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest avuga ko hari Nkunganire ku bahinzi bashaka kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha mu buhinzi bwabo, akanabashishikariza gutangira kubikoresha nk’abandi.

Yagize ati: “Hari umushinga dufite wa CDAT, wunganira abahinzi ku mashini zigurwa kuri 50%. Bakorera mu Karere ka Gatsibo, bakorana natwe, abahinzi batugana tukabereka inzira bacamo, dore ko gahunda yo kuhira bayizi, kugira ngo tubagire inama bishyure uruhare rwabo maze CDAT ibunganire 50%; rwose ibya rozwari ntabwo bikigezweho muri iki gihe.”

Uyu muyobozi yanavuze ku kijyanye n’imashini zihinga, ati: “Imashini zihinga zo hari izo tumaze kubona mu Karere ka Gatsibo zigera kuri eshatu zifitwe n’amakoperative ya Rwimbogo Dairy Cooperative, indi iri hariya i Kibondo, ubwo rero ushaka kuyikoresha aragenda akayikodesha hagati y’ibihumbi 80 n’ibihumbi 100 kuri hegitare; zo nta nkuganire iriho.“

Akarere ka Gatsibo kibanda ku guhinga cyane bihingwa bitanu birimo ibigori biri kuri hegitare zisaga ibihumbi 16, ibishyimbo kuri hegitari zisaga 4500, imyumbati ihinze kuri hegitari 503, soya kuri hegitari 502, umuceri uri kuri hegitari 1311, byahujwe ku kigero cy’i 100% muri gahunda yo guhuza ubutaka. Aka karere kandi gahinga n’urutoki cyane, dore ko ruhinze kuri hegitari ibihumbi 16.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboMinagri

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abatuye Tabagwe bakeneye amashanyarazi no kubakirwa amasoko

Nyagatare: Abatuye Tabagwe bakeneye amashanyarazi no kubakirwa amasoko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU