Urubyiruko rusaga 400 rwitabiriye umuganda wihariye wo gutera ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, no kurushaho kwita ku gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Ni igikorwa cyakozwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, aho ku rwego rw’Akarere kuri uru wa 19 Ugushyingo 2022 cyabereye mu Murenge wa Gashora mu kagari ga Biryogo.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuliza Mireille wifatanyije n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Gashora mu gikorwa cy’umuganda, yasabye urubyiruko kwitwara neza rugatanga umusaruro ku gihugu.
Ati: “Igikorwa mwakoze cyo gutera ibiti ni cyiza kuko cyongera kugaruka ku byo twifuza ku rubyiruko; ku maboko bafite yo kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho kandi bikajyana n’uko nabo ubwabo biteza imbere.”
Batamuriza yakomeje akangurira urubyiruko kwitwara neza rukirinda ingeso mbi zibangiriza ubuzima, ati: “Uyu munsi rero nidutwarwa n’imyitwarire mibi, tukibagirwa ejo hazaza tuzaba twihombya twe ubwacu.”
Mbonimpaye Pascal Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Bugesera avuga urubyiruko rwo muri aka Karere rufite ubushake bwo guhuza imbaraga mu bikorwa rusange bitandukanye ndetse n’ibirebana n’imishinga yabo by’umwihariko.
Ati: “Uyu munsi biragaragara ko urubyiruko dufite ubushake bwo gukoresha imbaraga n’ubwenge mu kugira uruhare mu kubaka igihugu kandi natwe tukaba twiyubatse. Rero kuba dutegura ibikorwa nk’ibi by’umuganda kandi bikagenda neza, ni ikigaragaza ko twifitemo kwiyemeza kandi tubishoboye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique avuga ko uyu muganda w’urubyiruko bawishimiye nk’Akarere kandi ko uri mu rwego rwo gusubiza bimwe mu bibazo byugarije Akarere ka Bugesera.
Yagize ati: “Twibanze mu gutera ibiti kuri iki kiyaga cya Mirayi kugira ngo gikomeze kumera neza ndetse n’amazi asukurwe, ariko nanone nk’Akarere ka Bugesera ni igikorwa twishimiye cyane kuko iyo tuvuze gutera ibiti tubyumva kabiri kubera ko ni Akarere karangwa n’imihindagurikire y’ikirere.”
Ikiyaga cya Mirayi cyateweho ibiti bikibungabunga, ni kimwe mu biyaga bitanu bikikije Umurenge wa Gashora, kikaba no mu biyaga icyenda bibarizwa mu Karere ka Bugesera.







