MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya B 2023 abahinzi basabwe kunoza umurimo 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
03/03/2023

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya B 2023 mu Karere ka Bugesera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera yasabye abahinzi kunoza umwuga w’ubuhinzi bityo bakabona umusaruro wikubye uwo basanzwe babona.

Igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Bugesera cyatangirijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2023  kuri site ya Ruhosha mu Kagari ka Nziranziza mu murenge wa Shyara.

Minisitiri Uwase yibukije abahinzi kunoza umwuga w’ubuhinzi bagakurikiza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi  kugira ngo bagane ku ntego n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.

Ati: “Umwaka wa 2050 Igihugu cyacu cyifuza ko tugomba kuba turi Igihugu giteye imbere mu buryo buhanitse birenze aho turi uyu munsi. Bisaba ko buri munyarwanda wese aba afite ikigero cy’iterambere agezeho handi kukigeraho asabwa byinshi. Icya mbere ni uko ubu buhinzi dukora tubukora mu buryo bwa kinyamwuga tukumvira inama aba bajyanama mu buhinzi baduha tukazikurikiza kuko ubuhinzi bukozwe neza buzana ubukire.”

Akomeza agira ati: “Abahinzi twese twiyemeje tukabikora neza cyane dushobora kuzana ubukire mu gihugu cyacu bityo icyo gihugu twifuza muri 2050 tukakigeraho tubikomora kuri uyu murimo wanyu unoze.”

Baseka Daniel ni umuhinzi wo mu Kagari ka Nziranziza mu Murenge wa Shyara avuga ko yizeye ko imbuto y’ibishyimbo bateye uyu munsi bazayikurikirana ikabaha umusaruro ushimishije.

Yagize ati: “Nejejwe n’igikorwa dusoje cyo kutangiza igihembwe cy’ihinga kandi dushyigikiwemo n’abayobozi, tubijeje ko tuzajya dukurikirana ubuhinzi bwacu kugira ngo buzaduteze imbere tunagire uruhare mu kugeza ku Gihugu cyacu ku cyerekezo 2050 nk’uko babidusabye, kandi tuzabigeraho kuko dufite ubushake bwo gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko banatwegereje ibikorwaremezo bidufasha kuhira imyaka mu zuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yashimiye abahinzi ku kwihangana bagize ntibacike intege kubera ko umwaka ushize batagize umusaruro ushimishije.

Ati: “Mbashimiye ko mutigeze mucika intege kuko igihembwe cy’ihinga A 2023 kitatubereye cyiza. Rero ntimwakanzwe n’ikirere ahubwo mwahuje imbaraga muhinga ibihingwa byera vuba bituma turwanya inzara muri aka Karere. Iki gihembwe cy’ihinga rero kiradusaba imbaraga nyinshi aho twongeye kwibutswa ko tugomba gukora ibirambye, tugakora ibyujuje ubuziranenge, ariko nanone tukibuka ko n’ibyo twakoze tugomba kubisigasira cyangwa kubirinda.”

Mu murenge wa Shyara kuri site yatangirijweho igihembwe cy’ihinga cya B 2023, hatewe imbuto y’ibishyimbo by’indobanure ku buso bwa hegitari 5.2.

Akarere ka Bugesera gakomeje gushishikariza abahinzi gushyira imbaraga mu kongera intabire izaterwaho ibihingwa muri iki gihembwe cy’ihinga B, ngo kuko ubutaka bumaze gutegurwa budahagije; aho bari kuri 89.8% mu gutegura ubutaka bugenewe guterwamo ibihingwa byigajemo ibishyimbo na soya.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyo miliyari eshatu

Ngoma: Ingengo y'imari ivuguruye yiyongereyo miliyari eshatu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU