Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko ibibazo biri mu micungire y’umutungo w’amakoperative bigiye gufatirwa ingamba bikitabwaho n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kuko kunyereza umutungo wa Koperative biba ari ugukoma mu nkokora gahunda za Leta.
Ibi Mutabazi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Bugesera hasozwaga icyumweru cyahariwe amakoperative.
Ni icyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amakoperative acunzwe neza, umusingi mu iterambere ry’abanyamuryango bayo.”
Agaruka ku ntego na gahunda zo gushyiraho amakoperative, Meya Mutabazi yavuze ko haba hagamijwe ko umuturage agira imibereho akazamuka mu iterambere.
Ati: “Gahunda yo gushyiraho amakoperative, ni gahunda yo kwivana mu bukene; niyo mpamvu rero iyo imicungire ya koperative itari myiza intego zitagerwaho, bityo ko kunyereza umutungo wa koperative ni ugukoma mu nkokora gahunda za Leta. Twese twifuza ko abaturage bava mu bukene bagatera imbere. Rero koperative tuyifate nk’urugo.”
Yakomeje asaba ko imicungire y’amakoperative amwe n’amwe ikwiye guhinduka; ashimangira ko ubu inzego z’ibanze zahawe byeruye inshingano zo gusuzuma no gukurikirana imikorere n’imicungire y’amakoperative kugira ngo abanyamuryango bayo bakomeze gutezwa imbere n’umusaruro uva mu byo bakora.
Karasira Wenceslas ni Umuyobozi wa Koperative CORIMARU ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi gikora ku mirenge ya Mwogo na Juru ndetse no ku Karere ka Kicukiro, yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu makoperative yo mu Karere ka Bugesera, ashima iki cyumweru cyahariwe amakoperative.
Ati: “Ndashimira Leta yacu yo izirikana politiki y’amakoperative ikazirikana n’icyumweru ngarukamwaka cyo kwizihiza icyumweru cy’amakoperative kuko ari ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu. Iki cyumweru kandi cyatumye abantu bongera kwisuzuma bakareba ikitagenda neza mu makoperative yabo no kugirwa inama yo kunoza ibitagenda neza; kuko koperative twasanze ari bumwe mu buryo buteza abantu imbere kandi benshi.”
Akomeza agaruka kuri bimwe iyi koperative yabo igizwe n’amanyamuryango 1801 bamaze kugeraho.
Ati: “Ubu abanyamuryango bose baba muri Ejo Heza kandi bagira ubwisungane mu kwivuza. Tumaze kugera ku rwego kubona umusaruro ushimishije wa buri gihembwe. Mu by’ukuri abanyamuryango bacu barishimye.”
Koperative CORIMARU yaje ku isonga irushije KOPERWE ikorera uburobyi mu kiyaga cya Rweru na COOVAMAYA iboha uduseke mu zashimiwe.
CORIMARU ibona umusaruro ufite agaciro gasaga miliyari imwe y’amanyarwanda ku gihembwe, aho basarura toni z’umuceri zisaga 3,000 ku gihembwe. Iyi koperative ikaba ihinga ku buso bwa hegitari 650.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa amakoperative agera kuri 422.








