MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage basesagura ibyo bejeje bagiriwe inama

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
27/02/2023
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye abaturage kudasesagura umusaruro bejeje

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye abaturage kudasesagura umusaruro bejeje

Umuyobozi w’Akarere  ka Nyagatare  Gasana Stephen yasabye abahinzi kujya bita ku musaruro wabo, bakirinda kuwugurisha nk’abacuranwa kandi bakirinda kuwusesagura kuko byabakururira ubukene.

Ibi Meya Gasana yabigarutseho ubwo yibutsaga abaturage kwitegura gutunganya imirima izahingwaho igihembwe cy’ihinga cya 2022/2023 B.

Meya Gasana yagize ati” nubwo mbabwira kwitegura igihembwe cy’ihinga, mukwiye no kumenya gucunga neza ibyo mwejeje, mukirinda kwaya,gusesagura no kugurisha mucuranwa, mukwiye kujya mubika ibibatunga kugeza igihe ibindi byereye, mubimenye,mubyiteho kandi mubyitwararike.”

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko abenshi bezaga imyaka bakayigurisha rimwe na rimwe ikanashira.

Mukabunani Leonille yagize ati” dushimye ibyo Meya atubwiye,njyewe nezaga nkagurisha n’umugabo na we akagurisha,nyuma y’ukwezi kumwe tugatangira gutaka inzara ariko ubu bigiye guhinduka.”

Mutumwa Marc we avuga ko yezaga akagurishiriza mu murima akiri gusarura none ngo ubu agiye kubireka.

Yagize ati” iyo nabaga ndi gusarura imodoka igura imyaka yabaga ihagaze aho nkahita ngurisha, ariko ubu nzajya mbibika nubwo nagurisha nsigaze ibitunga umuryango wanjye.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022/ 2023 B igihingwa cy’ibigori kizahingwa ku butaka buhujwe bungana na hegitari 12,774, ibishyimbo buhuzwe kuri hegitari 22,161 naho soya zihuzwe kuri hegitari 200 nkuko tubikesha ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye abaturage kudasesagura umusaruro bejeje

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?
Amakuru

Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?

25/11/2026
Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri
Ubuzima

Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ikibazo cy’igwingira ry’abana cyashyiriweho ingamba zidasanzwe

Ngoma: Ikibazo cy’igwingira ry’abana cyashyiriweho ingamba zidasanzwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU