Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje kandi ishyikiriza Nyobozi y’Akarere ingengo nshya y’imari y’Akarere isaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda izakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza mu mwaka wa 2022-2023.
Ni ingengo y’imari yatowe ikanemerezwa mu nama n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yateranye kuri uyu wa 30 Kamena 2022.
Ingengo y’imari nshya y’Akarere ka Bugesera ikaba yiyongereyeho asaga Miliyari 3.6Frw, ivuye kuri 26,901,075,818Frw yariho mu mwaka ushize wa 2021-2022, ikagera kuri 30,581,092,568Frw.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Mutumwinka Imerde yatangarije MUHAZIYACU ko abaturage bakwiye kwitega impinduka nziza ku bikorwa bizabakorerwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ati: “Abaturage rero bitege impinduka nziza rwose kuko iyi ngengo y’imari yatowe ije kurushaho guteza imbere ubuzima bwabo, hubakwa imihanda, amavuriro, kwegereza amazi meza abo yari atarageho ndetse n’ibindi byinshi kandi byiza.”
Mutumwinka yakomeje agira ati: “Ibyifuzo by’abaturage nibyo biba byanyuze muri za komisiyo zigize inama Njyanama y’Akarere noneho bigatorwamo imyanzuro akaba ari nayo iba yashyizwe mu byo ingengo y’imari yatowe igiye gukoreshwamo.”
Uyu muyobozi asaba abaturage ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi kandi bagashyigikira cyane ibyagezweho.
Iyi nama kandi yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo gusesengura ibyakozwe mu ngengo y’imari y’imyaka itatu ishize(2019/20-2021-22) n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023, gusesengura imishinga y’iterambere n’ibikorwa binini biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023 no kurebera hamwe imishinga n’ibikorwa byo mu ngengo y’imari ya 2021-2022 byimuriwe mu ngengo y’imari ya 2022-2023.







