Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasabye urubyiruko rutabaye mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kurangwa n’imyifatire ikwiye bakirinda ibyasubiza inyuma igihugu.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ubwo yifatanyaga n’umuryango w’Abadahigwa Iwacu ugizwe n’abarokokeye ku musozi wa Kayumba na Karambi aho bibukaga ababo biciwe kuri iyo misozi bakanajugunywa mu rufunzo ry’umugezi w’Akagera ruri hagati y’umurenge wa Nyamata na Mwogo.
Rudakubana Christophe warokokeye i Kayumba yavuze ko kuri uyu musozi no mu rufunzo ruhegereye hiciwe Abatutsi benshi ngo kuko bari barahagotewe n’ibitero bitandukanye byafashwaga n’ingabo za Habyarimana.
Yagize ati: “Kuba kandi uyu musozi wegereye urufunzo ry’Akagera byatumye abenshi bajugunywa muri urwo rufunzo. Ni ubuzima butari butworoheye kugeza ubwo mu matariki ya 13 na 14 mu kwezi kwa Gatanu twabohowe n’Inkotanyi abari basigaye nubwo twari bake cyane. Iyo urebye kandi uburyo twatotejwe kuva muri 1992 kugeza 1994 mu ikorwa rya Jenoside nyir’izina, usanga ko koko yari yarateguwe kandi ishyigikiwe n’ubutegetsi bwariho.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yihanganishije abafite ababo biciwe i Kayumba na Karambi, anashimira Akarere ka Bugesera n’umuryango Abadahigwa iwacu bategura buri mwaka igikorwa cyo kwibuka abatutsi biciwe muri ibyo bice, yasabye kandi urubyiruko kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo.
Ati: “Amasomo dukuramo atugaragariza ko iyo abenegihugu badafatwa kimwe, igihugu kitagendera ku mategeko, bitinde bitebuke biba biganisha igihugu mu icuraburindi. Nimuze rero twese duharanire kujya imbere, turwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma”.
Yakomeje asaba urubyiruko kugira imyifatire ibereye umunyarwanda, ati: “Ni umwanya wo kwereka urubyiruko rwacu rutabaye muri ariya mateka mabi, ibibi byakozwe n’ubutegetsi bubi, ari nako turugaragariza imyifatire, imvugo n’imitekerereze bikwiye Umunyarwanda nyawe ukunda igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard agaragaza ko guhana abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside biri muri bimwe mu bikorwa bishobora gufasha ubuyobozi n’abaturage kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ntibizongere ukundi.
Ati: “Mu Karere ka Bugesera hari ibikorwa bine by’ingenzi twibandaho byadufasha kwizera ko Jenoside itazongera kuba ukundi ndetse byadufasha no guhangana n’ingaruka zayo. Muri ibyo bikorwa harimo kubika no gusigasira aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyikumira, tugahana kandi abo yagaragayeho, harimo no gushaka imibiri y’abacu itaraboneka no kuyishyingura mu cyubahiro ndetse no gufasha abacitse ku icumu batishoboye.”
Buri tariki ya 14 Gicurasi, Abanyabugesera bazirikanaho ingabo zari iza FPR Inkotanyi ubwo zabohoraga u Bugesera.









