Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabikorwa wako, Sustainable Villagers Foundation, hatashywe ku mugaragaro umushinga w’amazi y’imvura akuzanyirizwa mu kigega cya litiro ibihumbi 100 azajya yakoreshwa n’ikigo cy’amashuri abanza cya Cyirabo giherereye mu Murenge wa Juru, n’abaturage bahaturiye.
Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro aya mazi, cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024, cyitabirwa na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Ambasade y’Ubudage ku ruhare yagize mu kubaka ubu buryo bwo kubika amazi agakoreshwa mu mirimo inyuranye ndetse bakanayanywa,
Ati: “Turashimira ubufatanye bukomeye bw’Akarere, Ambasade na Sustainable Villagers Foundation muri iki gikorwa. Ni ikintu cy’ingirakamaro guha abaturage amazi. Birenze kuba isoko y’amazi ahubwo bikaba umurongo w’ubuzima kuko ni igikorwa gitanze amazi meza kandi afite umutekano kuri iri shuri no ku baturage barikikije. Ni amazi rero atunganywa ku buryo bw’ikoranabuhanga, akaba ndetse afite n’ivomo rigenewe abaturage.”
Twizeyimana Jean Baptiste, ni umwe mu baturage baturiye ikigo cyubatsemo ikigega gikusanya amazi y’imvura, avuga ko bishimiye aya mazi ngo kuko bahuraga n’ikibazo cyo kutagira amazi ahagije muri aka gace.
Ati: “Twahuraga n’imbogamizi zo kubura amazi mu gihe cy’impeshyi, ariko kuba tubonye ikigega kinini kuri uru rugero, turabyishimiye cyane. Ikindi kandi batweretse ko aya mazi atunganyijwe neza ko tuzajya tunayanywa.”
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yamaze impungenge abahawe aya mazi ko azahoraho kandi ko badakwiye kugira ubwoba bwo kuyanywa kuko atunganyijwe mu buryo bwizewe.
Ati: “Aya mazi koko aje akenewe, kandi ni meza ku bakeneye no kujyanywa mu gihe waba ufite inyota. Ikindi kandi, aya mazi arahagije ku buryo uzajya akenera kuyakoresha mu bikorwa bitandukanye, haba guteka, gukora isuku ndetse no kuyanywa, arahagije.”
Ikigega gifata amazi y’imvura agatunganywa mu buryo bw’ikoranabuhaga, gifite ubushobozi bwo kubika litiro ibihumbi 100 by’amazi y’imvura ava ku bisenge by’amashuri, agatuganywa agakoreshwa mu bikorwa by’iki kigo cy’amashuri kigaho abana 900 ndetse kigasagurira n’ingo z’abaturage zigera kuri 400 zituye hafi y’ishuri.







