MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Batanu batorewe kujya muri Njyanama bahawe umukoro wo kuzakurikirana imikorere n’igenamigambi by’Akarere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
15/11/2021

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assoumpta, arasaba abari gutorerwa kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere muri manda y’imyaka itanu ko bakwiye kuzita ku cyateza imbere abaturage, bagakurikirana imikorere y’Akarere, igenamigambi riturutse ku muturage, ahanini bagahera ku mireho myiza y’aho batuye.

Ingabire Assoumpta yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 ubwo yakurikiranaga imigendekere y’amatora mu Karere ka Bugesera agasaba abamaze kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera abasaba gukurikirana iterambere ry’umuturage ndetse n’imibereho ye harimo na gahunda zigenerwa abababaye kurusha abandi.

Ati: “Turabasaba rero kuzakora inshingano zabo neza zijyanye n’ubujyanama, gukurikirana imikorere y’akarere, igenamigambi; bakorere akarere, kandi igenamigambi rigomba guturuka ku muturage, mu mudugudu. Turabasaba rero ko bazagira uruhare cyane cyane rwo gufasha aho batuye; bakurikirana iterambere ry’aho batuye”.

Ati: “Turacyafihe ikibazo cy’imibereho myiza y’abaturage, turabasaba kuzadufasha muri icyo kintu cyane; kumenya abaturage bababaye kurusha abandi, abahabwa inkunga za Leta cyangwa abafatanyabikorwa, uburyo zibageraho, uburyo zikoreshwa.”

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Uwukuri Liliane watorewe kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera binyuze muri 30% b’abagore, yavuze ko nk’uwinjiye mu nama njyanama ku nshuro ye ya mbere agiye gutanga imbaraga ze akorera abaturage b’AKarere ka Bugesera nk’ugakoreramo nk’uko babihawemo impanuro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uwukuri avuga kandi ko azakora ubuvugizi cyane cyane kurinda no gukurikirana abana baterwa inda.

Yagize ati: “Icyo numva ngiye gukorera abaturage b’Akarere ka Bugesera, ni ubuvugizi cyane ko iyo abantu twese dufatanyije tubasha kugira icyo tugeraho, tugiye kandi gukurikirana ibikorwa by’Akarere n’uko bishyirwa mu bikorwa.”

Yongeyeho ati: “Njyewe nk’icyo numva nzashyiramo imbaraga cyane, ni icyo kurinda no kugabanya umubare w’abana baterwa inda zitateganyijwe cyane ko biri mu byo nize kandi ndi n’umuganga, ndetse no kwigisha cyane ibijyanye no kuboneza urubyaro.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera David Mugiraneza, avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bwakiriye neza aba bajyanama bashya kandi bubitezeho kwihutisha iterambere ry’Akarere ryiyongera kuryo abo basimbuye bari baragizemo uruhare.

Ati: “Tubitezeho byinshi nk’abajyanama. Icyo tubatezeho rero ni uko akarere kacu ni karere gafite iterambere ryihuse; tubatezeho rero kuza kwihutisha iterambere ry’akarere, na ndetse no kuzana ‘Innovation’ ziyongera ku zo twari dusanganywe; hari byinshi abari basanzwe bakoze, abangaba rero nabo iyi manda nshyashya ije, tubafitiye icyizere ko bazadufasha mu iterambere ry’akarere muri iyi myaka itanu tugiye gutangira.”

Inama Njyanama nirwo rwego ruyobora Akarere, ikanatorera ibikorwa bigenerwa umuturage, gusa bigashyirwa mu bikorwa na komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abatekinisiye bo mu mirenge n’utugari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Menya urutonde rw’abatorewe kuba abajyanama b’uturere bahagarariye 30% mu Ntara y’Iburasirazuba

Menya urutonde rw'abatorewe kuba abajyanama b'uturere bahagarariye 30% mu Ntara y'Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU