Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bugaragaza ko imiryango itari iya Leta ifite uruhare runini mu gufatanya n’inzego bwite za Leta mu gutanga inyigisho zigamije kwimakaza ubumwe n’Ubwiyunge mu muryango nyarwanda.
Hari na bamwe mu baturage bo mu Mirenge yo mu Karere ka Bugesera ikorerwamo ibikorwa by’imishinga igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bahamya ko iyi miryango yabafashije gukira ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko nyuma yo guhabwa inyigisho zigamije ubumwe n’ubwiyunge, kuri ubu batinyutse kubwira abagize imiryango yabo amateka banyuzemo n’uruhare bagize.
Muri aka karere hari ibikorwa n’umuryango ‘Rwanda we want’ ufatanyije n’umuryango uharanira amahoro ‘Interpeace Rwanda’, yombi ifatanya mu gutanga inyigisho ku miryango y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikabahuza n’abo mu miryango y’abarokotse Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko hagaragara umusaruro mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda biturutse mu nyigisho zitangwa n’iyi miryango itari iya Leta.
Ati: “Ni umusaruro kuko n’ubundi biba biri mu nshingano z’Ubuyobozi kuganiriza abaturage bakabana neza bakirinda amakimbirane; kubwiza ukuri abana bacu amateka y’u Rwanda no kubaha icyerekezo kizima u Rwanda rurimo. Iyo rero tubonye abafatanyabikorwa baza muri uwo murongo; bafite umwanya uhagije kurusha uwo Abayobozi bavanga uwo mushinga n’indi baba bafite mu nshingano, bafite amikoro yo kugera hirya no hino ndetse bafite n’ubuhanga cyangwa n’inararibonye mu kuganiriza abantu mu bumenyi bwa muntu;”
“Iyo babihuje n’Ubuyobozi buhari bugendana nabo muri uwo mukoro wo gufasha abanyarwanda no gukira ibikomere byabo, biradufasha cyane kugira ngo twihute ba baturage bacu basobanukirwe kurushaho kandi bitavuye gusa ku buyobozi, ahubwo bivuye no ku bandi bafatanyabikorwa.”
Mahoro Margret ushinzwe Porogaramu muri ‘Interpeace Rwanda’ bakaba bafatanya n’umuryango wa ‘Rwanda we want’ avuga ko umuryango ari ishingiro ry’ubuzima bw’igihugu, bityo ko iyi gahunda yo komora ibikomere mu miryango ibanye nabi, ifitiye igihugu akamaro.
Ati: “Umuryango niwo shingiro ry’ibikorwa byose biba ku gihugu. Iyo umuryango udatekanye, udateye imbere igihugu kirahungabana muri rusange kuko iterambere ry’igihugu rihera ku muryango ubwawo. Amateka y’igihugu rero yagiye ahungabana bishingiye ku muryango n’ubundi. Jenoside ntiyari gushoboka iyo abaturanyi baba umwe adatera undi.”
Bizimana Faustin utuye mu Murenge wa Juru, ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, kuri ubu akaba abana n’umuryango we.
Uyu mugabo w’imyaka 60 ashimangira ko ibikorwa by’umushinga ‘Rwanda we Want’ birimo inyigisho ndetse n’amahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge yatumye abohoka akabwira abo mu muryango we amateka ya Jenoside ndetse n’uruhare yagize muri Jenoside.
Ati: “Icyo inyigisho zamariye ni uko naganiriye n’abana n’umugore nkabamenyesha uko ugufungwa kwanjye kwagenze, cyane ko nari narabihoreye igihe kinini, ariko aho tumaze kubonera aya mahugurwa narabaganirije numva babyakiriye neza ndetse bimpesha amahoro mu rugo; na n’uyu munsi dufite umutekano ari njyewe, abana, umugore ndetse n’abaturanyi.”
Ibi biganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu bisekuru hagati y’abakuru n’abato, aho umuryango ‘Rwanda we Want’ ku bufatanye na Interpeace bakaba barafashe amatsinda ku bufatanye n’inzego z’ibanze zo mu Mirenge ya Nyamata, Gashora na Juru yo mu Karere ka Bugesera bakaba barabonye ko habayeho kudohoka ku kuvugisha ukuri ku byabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri Murenge urimo amatsinda abiri agizwe n’imiryango 29 arimo abantu 116, aho ayo matsinda yose afatanya mu komorana ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.










