Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakwibereka Akagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, biyujurije ivomo mu mafaranga bakusanyije asaga miliyoni 2,5 Frw.
Iri vomo ryatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, ritahwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Nyuma yuko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakwibereka bishyize hamwe, bakuruye amazi bayakura mu bilometero 3,3 ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije mu kubaha amatiyo avana amazi ku muyoboro rusange ibindi bikorwa bikorwa n’amafaranga bakusanyije.
Mugandika Abel utuye mu Mudugudu wa Nyakwibereka kuva mu mwaka wa 1959 yemeza ko uretse iriba ryacukuwe n’abaturage muri 1986 ryitwa Cyaruda, nta rindi vomo bagiraga. Aha niho Mugandika ahera ashimira ubuyobozi.
Ati: “Iyo ni imiyoborere myiza yatanzwe na Nyakubakwa Perezida wa Repubulika ariko namwe abibwiye murabyubahiriza, murabishimangira murabidukorera; mwatugiriye neza none mwaduhaye amazi”
Mukajenerari Jeanne, ni umujyanama w’ubuzima we avuga ko ubusanzwe bavomaga amazi mabi wasangaga atera abana babo uburwayi buturuka mu kunywa amazi mabi nk’inzoka ariko kuri ubu ngo bizeye ko ubuzima bugiye guhinduka.
Yagize ati: “Ubusanzwe twavomaga amazi mabi ugasanga abana bararwaragurika barwara inzoka za hato na hato zidakira, ariko ubu twizeyeko ubuzima bugiye guhinduka.”
Mukajenerari akomeza avuga ko amazi babonye bagiye kuyitaho nta muntu uzayangiza, yavuze ko kandi bazigisha abana babo uburyo bayakoresha neza bakanayabungabunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abaturage b’Umudugudu wa Nyakwibereka bemeye gufatanya n’ubuyobozi mu gikorwa cyo kuzana amazi mu mudugudu wabo.
Ati: “Rwose mbikuye ku mutima nshimire ubuyobozi b’umudugudu bwagize uguhuza iki gikorwa, nshimiye abaturage bagize uyu mudugudu bumviye ubuyobozi bakumva icyo gitekerezo bakabihagurukira, n’ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bagiye babikurikirana, ni ya miyoborere myiza, nicyo Nyakubahwa Pereziga wa Repubulika adusaba.”
Meya Mutabazi yaboneyeho gusaba abaturage kuguma mu murongo w’ubufatanye ngo kuko ibivuzwe birakorwa haba mu kuzana ibikorwa by’amazi, kubaka amashuri, cyangwa kuzana amashanyarazi.
Kuri ubu abaturage bangana na 75% nibo bagerwaho n’amazi meza muri aka Karere, ubuyobozi bukaba bwemeza ko mu mwaka wa 2024 amazi meza azaba agera ku muturage ku kigero 100% bitewe n’ubuhunikiro bw’amazi aturuka mu ruganda rwa Kanzenze aka Karere gafite, aho rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi 40.








