MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwongerwa mu ndimi zimewe mu Gihugu 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/03/2025

Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bamwe mu baturage basanga ururimi rw’amarenga rukwiye kongerwa mu mubare w’indimi zemewe mu Rwanda kuko rumenywe na benshi rwafasha gukuraho imbogamizi zimwe na zimwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nazo.

Itsinda ryatoranyijwe rigizwe na bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abaturage, abahagarariye inzego z’ibanze n’abari muri sosiyete sivili baganiriye ku bibazo bikigaragara bituma abantu bafite ubumuga badahabwa serivisi nziza mu nzego zitandukanye, na zimwe mu mbogamizi zigaragara mu gahunda za leta zo gukura abantu mu bukene; ni ibiganiro byateguwe n’umuryango Hope for Life Association.

Ibi biganiro byagarutse cyane ku ruhare rw’ururimi rw’amarenga igihe rwamenywe n’abantu benshi dore ko rwafasha mu guca akato bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashyirwamo.

Maniriho Tolesse ni umwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yifashishije umusemuzi w’amarenga yaganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU amusobanurira zimwe mu mbogamizi yahuye nazo, harimo kwiga bigoranye, kugorwa no kubona serivisi aho azikeneye bitewe ko ahantu hose hataba abasemuzi b’ururimi rw’amarenga, nyamara we afite ubushobozi bwo gukora kimwe n’abandi.

Yakomeje agira ati: “Navukiye Ngoma, niga i Gatagara nkorera Ruhango none ubu ntuye i Kayonza kubera ko ngenda ahantu hatandukanye, mbona byinshi bibangamiye abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, imbogamizi ya mbere ni ishuri. Nubwo hari gahunda y’uko abana bose bajya ku ishuri, siko bimeze ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ntabwo amashuri abasha kubakira bose kandi amashuri yabo aho ari arahenze ntabwo ari buri muryango wabishobora.”

Maniriho akomeza asobanura ko kuba batarize bituma bagorwa n’ubuzima buri hanze aha kandi n’uwabashije kwiga na we agorwa no kubona akazi kuko aho ageze ashaka akazi batinya kukamuha kuko bizaba ngombwa ko hakenerwa umusemuzi w’ururimi rw’amarenga.

Umwe mu bari bahagarariye sosiyete sivile ni Nkurunziza François ni umupasiteri mu Itorero rya Adepr, yemeza ko hakenewe imihigo yihariye ku nsengero, byibuze buri rusengero rukagira umusemuzi w’ururimi rw’amarenga.

Yakomeje agira ati: “Bibaye byiza ndetse turanasaba ko byaba itegeko ko buri hantu hose hatangirwa serivisi haba umuntu usemura amarenga, haba mu mavuriro, mu nsengero, mu nzego za Leta, aho hose hakwiye kuba aba bantu, kandi uru rurimi rukigishwa ahantu hose, duhereye mu mashuri.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango Hope For Life Association Uwamaliya Josiane, yagize ati: “Turasaba inzego zose bireba kubishyiramo umwete n’ubushake, bishyirwe mu bikorwa cyane ko Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza avuga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Usibye itegeko rivuga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubu hanemejwe inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, ari naho imiryango ikorana bya hafi n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ko uru rurimi rwaba urwa 5 rwemewe mu Gihugu nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’igiswahili.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge muri ibi biganiro ni Nshimiyimana Emile akaba ashinzwe amakoperetive ishoramari n’iterambere muri Ruramira yemeza ko abasemuzi b’amarenga bakenewe ahantu hose kuko amarenga ari ururimi nk’izindi.

Akomeza avuga ko no mu nzego za Leta bagorwa no gutanga serivisi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gusa iyo bazi gusoma no kwandika byo byorohamo kuko bakoresha inyandiko zisanzwe.

Aho bikomerera ngo ni igihe habonetse utazi gusoma no kwandika kandi ngo aba bo ni benshi, iki gihe bwo bifashisha abo mu muryango we kuko bo baba bazi uko baganira na we akababwira ikibazo afite n’ubufasha akeneye.

Maniriho Tolesse ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Uwamaliya Josiane ni Umuhuzabikorwa w’umuryango Hope For Life Association

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo, baraburwanira-Perezida Kagame

Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo, baraburwanira-Perezida Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU