Mu buhamya bwa Uwamungu Louise warokokeye mu cyahoze ari komine Gashora agaragaza ko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ikoranywe ubugome rw’indengakamere, aho abayiteguye bari baroroye inzuki zo kwicisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uwamungu yabigarutseho kuwa mbere taliki 11 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, by’umwihariko gusubiza icyubahiro abiciwe mu cyahoze ari Komini Gashora 5,194 baruhukiye mu rwibutso rwa Gashora.
Yagize ati: “Aha hantu narahabaye, aha hantu hakorewe ibibi byinshi. Kuri ririya dirishya hari inzuki, batangiye kutwica tariki 11 mu ma saa kenda barabanza bica uwitwaga Luka, yari perezida w’urukiko ndetse n’umugore n’abana be mu rupfu rw’agashinyaguro, hanyuma abandi badupfunduriraho inzuki ziraturya, baduteramo urusenda, baduteramo amagerenade, batwicisha amabuye; ariko hano hose hari interahamwe n’abasirikare.”
Uwamungu yavuze ko yishimira uburyo muri iki gihe afite imbaraga zo gukomeza abarokotse Jenoside kugira ngo barusheho kwiyubaka no gukomera.
Ati: “Gusa nshima Imana ko isaha nk’iyi mba mpagaze aha nkomeza bagenzi bange kugira ngo turusheho kwiyubaka no gukomera.Twaharokokeye tutarenze nk’abantu barindwi; Inkotanyi ziradutabara.”
Depite Mukobwa Justine yavuze ko inzira y’ubwiyunge ari urugendo rusaba ko buri wese arugiramo uruhare, aho asaba abazi aho abishwe bajugunywe ko bahagaragaza.
Yagize ati: “Kimwe mu nzira yubaka ubumwe n’ubwiyunge ni ugutanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka iri, ni kimwe mu bifasha ya nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ni kimwe mu bifasha mu gutanga umusanzu wawe kuba ababuze ababo bashobora kubohoka.”
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora hashyinguwemo imibiri 5.194 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









