Depite Nabahire Anastase, Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yabwiye abaturage bo mu Karere ka Kirehe ko bakwiye kwirinda ibiza biterwa n’amazi aturuka ku misozi, baca imirwanyasuri bakanayayobora neza ku buryo atabateza ibibazo, birimo kuba yahitana ubuzima bwabo no gusenya ibikorwaremezo.
Ibi, Depite Nabahire yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 ubwo we na Depite Uwamurera Salama bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abaturage bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu muganda usoza ukwezi.
Uyu muganda, wibanze ku gusibura inzira z’amazi zari zarafunze, ibintu byatumaga umuhanda wuzura ibyondo, ibinyabiziga ntibibashe guhita uko bikwiye, n’imyaka yabo ikaba yakangizwa n’amazi menshi yabuze inzira.
Ikibaya cya Nasho kiri munsi y’imisozi yo mu mirenge ya Mpanga na Nyarubuye ari naho habarizwa imisozi nka Nyamurindira, amazi ayiturukaho by’umwihariko mu gihe cy’imvura aramanuka akaba yakwangiza ibikorwaremezo by’abaturage batuye mu Kibaya cya Nasho cyane cyane mu Kagari ka Cyambwe.
Depite Nabahire Anastase, Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu mutwe w’Abadepite, yagaragarije abaturage bari bitabiriye umuganda ko bakwiye kujya bahora bakora umuganda bayobora neza amazi kuko bidakozwe nubwo amazi ari meza ashobora guteza ibyago,
Yagize ati: “Amazi ni meza ariko ashobora kutubana mabi adafashwe neza. Amazi tuyakenera mu buzima bwa buri munsi, tuyakoresha mu bikorwa bitandukanye ariko tutayitayeho ngo tuyabyaze umusaruro, tuyafate neza imvura iguye tuyatege tuyakoreshe, amazu yacu yose abe ariho ibigega, mu mirima yacu abe afite inzira, tuyakoresha mu isuku, twayasukuye, atumarira byinshi, ariko tutayitayeho ngo tuyayobore neza yaduteza ibibazo, yasenya amazu, yateza isuri imyaka mu mirima ikangirika. Mukwiye kujya mukora imiganda ariya mazi muyafate neza.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nasho baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko hano muri uyu murenge baturiye ikiyaga, kandi hakaba hari n’amazi menshi ariko ko bagiye kujya baca imirwanyasuri bayafata neza kugira ngo atazabateza ibyago.
Munyambibi Bosco, yagize ati: “Ubu turi kurwanya isuri, urabona ko duturiye umusozi kandi havaho amazi, ubu rero tugiye kujya duhora dukora imiganda cyane ko ndi umukuru w’umudugudu ngiye kujya nshishikariza abaturage guca imirwanyasuri kugira ngo aya mazi atazadusenyera.”
Nzabanita Jean Bosco, na we yagize ati: “Uyu munsi twakoze umuganda wo kuyobora neza amazi ngo adasenya umuhanda, ariko banatubwiye ko dukwiye gukomeza gukora imiganda kugira ngo aya mazi atazaduteza ibyago, cyane ko dutuye munsi y’imisozi.”
Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi-MINEMA yatangaje ko mu mezi atanu kuva ku wa 1 Nzeri 2025 kugeza ku wa 15 Mutarama 2026 mu Rwanda habaye ibiza birenga 470, bihitana abantu 67 bikomeretsa abandi 123.









