Ikipe y’Akarere ka Ngoma ikina Volleyball mu cyiciro cy’abagore yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Umurenge Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Gicumbi amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye mu Karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2026.
Ni intsinzi yahesheje ishema Akarere ka Ngoma ndetse inashimangira urwego rwiza rw’iyi kipe yakomeje kugaragaza muri iri rushanwa kuva ritangiye.
Umukino wa nyuma witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimye abakinnyi b’iyi kipe ku ruhare bagize mu guhesha ishema abaturage b’aka karere.
Yagize ati: “Turishimira cyane iki gikombe twegukanye Akarere kacu ni Akarere gakorera ku mihigo, murabizi ko muduhesheje ishema, bishimangira umwanya twagize wo kuba aba mbere mu mihigo y’umwaka ushize mwakoze. Turashimira abakinnyi bacu bagaragaje ubwitange, ikinyabupfura n’ubushobozi buhanitse kugeza bagejeje Akarere kacu ku ntsinzi. Mwakinnye muhagarariye abaturage ba Ngoma mwakoze cyane muduhesheje ishema.”
Mu gusoza irushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umurenge Kagame Cup umaze kugera ku rwego rushimishije kandi ko uzakomeza kongererwamo imbaraga mu myaka iri imbere.
Yagize ati: “Birashimishije cyane kubona urwego irushanwa Umurenge Kagame Cup rigezeho. Mugende mwitegure, umwaka utaha tuzajya ku yindi ntambwe, tuzakomeza gutera intambwe twishimira imiyoborere myiza, ibyishimo bikomeze gusakara mu banyarwanda duteze imbere siporo.”
Yongeyeho ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abaturage barenga miliyoni 3,5 kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku rwego rw’igihugu.
Mu yindi mikino yabaye ku rwego rw’igihugu, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagabo utsinze Nyarugenge ibitego 6-3, mu gihe Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke watwaye igikombe mu mupira w’amaguru w’abagore.
Muri Basketball, Akarere ka Kayonza kegukanye igikombe mu bagore naho Kicukiro igitwara mu bagabo. Muri Volleyball y’abagabo igikombe cyegukanywe na Kicukiro, mu gihe muri Sitball Kirehe yatsinze mu bagore naho Gasabo yegukana igikombe mu bagabo.








