MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Ngoma kegukanye igikombe cya Volleyball mu bagore mu Umurenge Kagame Cup

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
21/06/2026

Ikipe y’Akarere ka Ngoma ikina Volleyball mu cyiciro cy’abagore yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Umurenge Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Gicumbi amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye mu Karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2026.

Ni intsinzi yahesheje ishema Akarere ka Ngoma ndetse inashimangira urwego rwiza rw’iyi kipe yakomeje kugaragaza muri iri rushanwa kuva ritangiye.

Umukino wa nyuma witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimye abakinnyi b’iyi kipe ku ruhare bagize mu guhesha ishema abaturage b’aka karere.

Yagize ati: “Turishimira cyane iki gikombe twegukanye Akarere kacu ni Akarere gakorera ku mihigo, murabizi ko muduhesheje ishema, bishimangira umwanya twagize wo kuba aba mbere mu mihigo y’umwaka ushize mwakoze. Turashimira abakinnyi bacu bagaragaje ubwitange, ikinyabupfura n’ubushobozi buhanitse kugeza bagejeje Akarere kacu ku ntsinzi. Mwakinnye muhagarariye abaturage ba Ngoma mwakoze cyane muduhesheje ishema.”

Mu gusoza irushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umurenge Kagame Cup umaze kugera ku rwego rushimishije kandi ko uzakomeza kongererwamo imbaraga mu myaka iri imbere.

Yagize ati: “Birashimishije cyane kubona urwego irushanwa Umurenge Kagame Cup rigezeho. Mugende mwitegure, umwaka utaha tuzajya ku yindi ntambwe, tuzakomeza gutera intambwe twishimira imiyoborere myiza, ibyishimo bikomeze gusakara mu banyarwanda duteze imbere siporo.”

Yongeyeho ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abaturage barenga miliyoni 3,5 kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku rwego rw’igihugu.

Mu yindi mikino yabaye ku rwego rw’igihugu, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagabo utsinze Nyarugenge ibitego 6-3, mu gihe Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke watwaye igikombe mu mupira w’amaguru w’abagore.

Muri Basketball, Akarere ka Kayonza kegukanye igikombe mu bagore naho Kicukiro igitwara mu bagabo. Muri Volleyball y’abagabo igikombe cyegukanywe na Kicukiro, mu gihe muri Sitball Kirehe yatsinze mu bagore naho Gasabo yegukana igikombe mu bagabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
‘Rwanda Children’ yiziyije imyaka 10 imaze yita ku kongerera ubushobozi umuryango Nyarwanda

'Rwanda Children' yiziyije imyaka 10 imaze yita ku kongerera ubushobozi umuryango Nyarwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU