Itsinda ry’abayobozi mu nzego z’ibanze 22 baturutse mu gihugu cya Bénin banyuzwe n’iterambere Akarere ka Nyagatare kamaze kugeraho mu myaka 30 ishize by’umwihariko uburyo abafatanyabikorwa bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024 ubwo aba bayobozi bagiriraga urugendo shuri rw’umunsi umwe mu Karere ka Nyagatare rwari rugamije kwigira ku bikorwa byagezweho n’ingamba zafashwe ngo bigerweho.
Bitatu bya kane by’Akarere ka Nyagatare nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 byari Pariki y’Akagera, kugeza amazi meza ku baturage byari kuri 23% ubu bigeze kuri 78%, hari imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 68 ubu hari ibilomerero 312, amashanyarazi yari kuri 0% ubu ageze kuri 71% mu gihe hari abanza 35 none ubu hari ibigo by’amashuri birenga 280 na kaminuza ebyiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen wakiriye aba bashyitsi, yabanje kubashimira kuba mu Turere 30 tugize u Rwanda barahisemo gusura Nyagatare, avuga ko ari umwanya mwiza wo kwigira ku bunararibonye bw’impande zombi maze abasobanurira imiterere y’Akarere n’ibikorwa by’iterambere bihakorerwa.
Yakomeje avuga ko ubukungu bw’Akarere ka Nyagatare bushingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi aho bahinga cyane ibigori, umuceri n’ibishyimbo kandi ngo umusaruro wabo urifuzwa ku masoko atandukanye yo mu Rwanda no hanze ariko byose ngo ntibabikora bonyine bafatanyije n’izindi nzego ziromo Inama Njyanama, abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Umuyobozi ushinzwe guhuza inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa muri Bénin, KINDJI Togbedji Expedit yavuze ko we n’itsinda ayoboye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali berekwa uko Igihugu cyari cyarasenyutse ariko banasobanurirwa uburyo cyongeye kwiyubaka.
Yakomeje agira ati” mu by’ukuri twasuye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali tubona ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kwihutisha iterambere ari nazo zadukuruye kandi buri wese ashishikazwa n’izo ngamba. Kandi n’abaturage babigiramo uruhare rugaragara, byadushimishije cyane kandi biraduha isomo ryiza, ikindi ni uko hano Nyagatare batwakiriye neza mu buryo bw’umwihariko n’ibiganiro twagiranye byari ingenzi cyane.”
Diane GNANGUENON BOKO, Umuhuzabikorwa wa giz muri Bénin we yavuze ko bamaze kwiga ibintu byinshi mu Rwanda ariko by’umwihariko ngo yatangajwe n’ubuso bw’Akarere ka Nyagatare ndetse kuri we yabonye hari ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ariko ngo umwihariko uri mu Rwanda ni ugukoresha ikoranabuhanga kuruta iwabo muri Bénin.
Aba bayobozi bagaragarijwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyagatare aho bakoresheje ingengo y’imari isaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda byatumye hubakwa ibiraro bine byo mu kirere hakoreshejwe 511 000 000 Frw ndetse abaturage bagahabwa amazi meza akoreshejwe 1 134 465 529 Frw.










