MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abatuye muri ‘Shimwa Paul’ barashimira Perezida Kagame wabahaye icyizere n’ubuzima bushya

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
27/04/2025

Abaturage batujwe ahazwi nka Shimwa Paul mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Nyamirama barishimira ubutabazi, ubumuntu n’urukundo rwagaragajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rugendo rwo kongera kubaka ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Nyuma ya Jenoside, Igihugu cyari mu icuraburindi. Abanyarwanda benshi bari baratakaje ababo, imitungo yabo yarasenyutse, benshi batakaje n’aho kubarizwa. Mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko ahahoze ari Komine Muvumba, icyo gihe hari abaturage bari mu bwigunge bukomeye badafite aho kuba nyuma ya Jenoside.

Perezida Paul Kagame n’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, bafashe iya mbere mu kugarura ubumwe no kunga Abanyarwanda basigaye, babaha icyizere gishya. Mu bikorwa byinshi by’ubutabazi no kongera kubaka Igihugu, hatangiye gahunda yo gutuza abantu mu duce dutandukanye, harimo n’aha hamwitiriwe.

Aha i Karangazi, hatanzwe ubutaka, abaturage bahabwa amasambu yo guhinga kugira ngo babone ibibatunga. Mu gushimira umutima mwiza wa Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe, abaturage ubwabo bahisemo kwita ako gace Shimwa Paul, bishatse kuvuga “Turashima Paul Kagame” kubera ibyo yabakoreye.

Abaturage bavuga ko aha ‘Shimwa Paul’ hataje gusa nk’igikorwa cyo gutuza abantu; ahubwo wabaye igitekerezo cy’iherezo ry’agahinda no itangiriro ry’icyizere gishya.

Bavukarwanze Jean Nep Musen, na Ngaboyumuremyi Emmanuel batujwe aha hantu mbere hataritwa Shimwa Paul, bavuga ko bari barabuze icyizere cy’ejo hazaza nyuma ya Jenoside.

Bavukarwanze Jean Nepo ni umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Shimwa Paul, ati:”Njye nageze hano 2008 mvuye mu cyahoze ari Komine Muvumba, ubu ni muri Gatunda, abantu tutagira aho kuba twarabaruwe baza kudutuza muri aka gace kuri gahunda ya Perezida Kagame. Njye nari narahungiye muri Tanzania, naragarutse nsanga ibyo nari nasize byose byarangiritse ku buryo nta kintu cyasigaye. Nari ntuye Rukomo, mbere yo guhunga. Twari twaracitse intege. Nta nzu, nta butaka, nta kintu na kimwe. Twabaga aho tubonye, rimwe na rimwe tunaryama hanze. Perezida Kagame yadutekerejeho, aduha ubutaka. Twe twari twarabuze byose, twabonye ubuzima bushya. Sinabona amagambo menshi yo gushima; izina ‘Shimwa Paul’ ni impamo, ni agashimwe dufitiye Perezida Paul Kagame.”

Bavukarwanze akomeza asobanura uburyo iri zina rya Shimwa Paul ryaje ati: “Tugera hano hitwaga mu Ntoma II, Akagari ka Nyamirama. Shimwa Paul rero ukuntu yaje kuza, hari hatujwe uduce 3, iyi y’aha, iyo bise mu Byimana n’indi bise Zubarirashe icyo gihe. Aha rero twarahinze umwero wa mbere ntiwaduhira neza kubera ko kwari uguhanga aho guhinga, hari amashyamba, ku mwero wa kabiri rero twabonye umwero udasanzwe, tureza amasaka, ibishyimbo n’ibindi, nuko rero twaba twicaye turi kunywa umusururu tugashimira Perezida Paul Kagame wadutuje aha. Ntibyatinze twaje kuhita Shimwa Paul mu rwego rwo kumushimira. Hitwa Shimwa Paul gutyo, ni twe twahise gutyo bitewe n’ineza yatugiriye.”

Ubwo Leta yatangizaga umushinga wa GAH (Gabiro Agro-business Hub) uri gukorewa muri aka Karere, abaturage bari bahafite ibikorwa banahatuye, bamwe mu baturage barimuwe, bashyirwa muri Shimwa Paul, abandi babashyira mu mudugudu wa Rwabiharamba. Ibi byatumye Shimwa Paul, irushaho kwaguka.

Ngaboyumuremyi Emmanuel, wimukiye muri Shimwa Paul ariko na we akaba yari yatujwe na Perezida Paul Kagame muri 2008 ahitwa Zubarirashe, akaba yari avuye mu gace kari gukorerwamo umushinga wa GAH, na we avuga ko ubuzima bwe bwahindutse.

Ati: “Nari ntuye mu manegeka, mu kazu k’ibyatsi, ni mu murenge wa Rukomo ubu. Nuko nanjye nza gutuzwa na Perezida Paul Kagame 2008, bantuza Zubarirashe. Nyuma rero ejo bundi baratwegereye batubwira ko tugomba kwimuka kubera umushinga munini wa Leta. Baduhaye uburenganzira bwo gutuzwa neza, baduha amazu meza muri Shimwa Paul ariyo y’aya mubona. Ubu abana banjye biga hafi, amazi meza arahari, hari n’amashanyarazi. Iyo nibutse aho nari ndi mbere, nsanga ari umugisha ukomeye. Perezida Kagame yaradutekereje, aratwibuka, aduha agaciro natwe ubwacu tutatekerezaga ko twakabonye bitewe n’amateka twaciyemo. Amashimwe yanjye sinabona igipimo nayapimaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, na we ashimangira ko Shimwa Paul ari isomo rikomeye ry’uko ubuyobozi bwiza bushobora guhindura amateka y’abantu.

Yagize ati: “Shimwa Paul ni urugero ruhamye rw’uburyo politiki y’ubuyobozi bwiza ishobora gukiza abantu. Abaturage batuye aha bagira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu binyuze mu buhinzi, ubucuruzi, n’uburezi bwiza abana babo bahabwa. Uyu mudugudu ni ishema ku Karere kacu no ku Rwanda muri rusange.”

Ngaboyumuremyi Emmanuel, wimukiye muri Shumwa Paul avuye Zubarirashe ahari gukorerwa umushinga wa GAH
Bavukarwanze Jean Nepo, watujwe ba Perezida Kagame muri 2008
Umudugudu wa Shimwa Paul mu Murenge wa Karangazi

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage basabwa kujya bahinga imirima yose hagamijwe kongera umusaruro

Kirehe: Abaturage basabwa kujya bahinga imirima yose hagamijwe kongera umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU