MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyarwamagana barasabwa gukomeza gusigasira ubumwe 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
28/03/2026

Visi Perezida w’Inteko inshinga amategeko umutwe w’Abadepite Uwineza Beline yasabye abanyarwamagana kunga mu rya Leta bazirikana gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ariyo nkingi nkuru yo kubaka Igihugu.

Ubwo hasozwaga umuganda rusange wa Werurwe 2026, umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire wibanze ku bikorwa byo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside.

Nyuma y’uyu muganda Visi Perezida w’Abadepite Uwineza Beline, yibukije abanyarwamagana uko bakwiye kwitwara mu bihe byo Kwibuka, ndetse no mu bihe bisanzwe bazirikana amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi Igihugu cyanyuzemo, kuko iyi Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda inahagarikwa n’Abanyarwanda bari mu ngabo za RPA, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Yakomeje agira ati: “Twahisemo gukorera hamwe niyo mpamvu turi mu muganda, twahisemo kubazwa ibyo dukora, icya gatatu ariyo nkingi Igihugu gishingiyeho twahisemo ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje asaba buri wese gukomera kuri ubwo bumwe, abantu bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose, kwirinda gusesereza buri muntu wese, aho zashingira hose, haba ku moko, ku madini cyangwa ikindi cyose; ibi byose bizafasha Abanyarwanda kugana ku intsinzi y’iterambere.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 b’i Mwurire bemeza ko bateye intambwe ndende y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko babanye neza bose nk’Abanyarwanda aho gahunda ya Ndi umunywarwanda ariyo yahawe intebe ndetse buri wese akaba ashyize imbere guhuza imbagara na mugenzi we.

Muzungu Theoneste ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Mwurire, yemeza ubu hari ibikorwa byo kubaka uru rwibutso rwa Jenoside kandi bikagirwamo uruhare na buri wese mu banyamwurire,

Yakomeje agira ati: “Uruhare rwacu ni imiganda dutanga, igihe cyo gukora umuganda buri wese azana igikoresho ashoboye kandi tugakorera hamwe nk’abaturage ba Mwurire na Leta ikaba itwunganira”

Muri ibi biganiro abaturage bibukijwe ko bakwiye kuganira nk’umuryango, ibisubizo bigashakirwa mu muryango byananirana bakitabaza imiryango, inshuti z’imiryango, haharanirwa kugira umuryango ubasha kwikemurira ibibazo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umuturage kuri Leta ni nk’umwana mu rugo, ntabwo wamushyiriraho umupaka w’ibyo agusaba-Meya Niyonagira

Umuturage kuri Leta ni nk’umwana mu rugo, ntabwo wamushyiriraho umupaka w’ibyo agusaba-Meya Niyonagira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU