MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kongera ubukangurambaga kuri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
26/09/2022

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize komisiyo y’ubukungu mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kongera imbaraga mu gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira gutangira ubwishingizi ibihingwa n’amatungo byabo mu rwego rwo gukora ubuhinzi n’ubworozi bufite icyerekezo cyiza, kandi buzira igihombo.

Babyiyemeje kuri uyu wa 25 Nzeri mu karere ka Rwamagana, ahateraniye inama y’abagize komisiyo y’ubukungu mu muryango FPR Inkotanyi mu ntara aho yigaga ku mitegurire y’igihembwe cy’ihinga cya 2023A.

Sibomana Jean Nepo ayobora komisiyo y’ubukungu ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu muryango FPR Inkotanyi yemeza ko ikibazo cy’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo butitabirwa na benshi,

Yakomeje agira ati: “Ntabwo dukangurira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gusa ahubwo abanyarwanda muri rusange turasaba buri muntu wese ukora ubuhinzi n’ubworozi ko akwiye gutekereza ku bwishingizi, kuko iyo ibihe byahindutse bikabangamira imyaka yawe mbere y’uko habura umusaruro wowe washoye mu buhinzi cyangwa ubworozi ni wowe ugira igihombo bwa mbere.”

Komiseri w’ubukungu Sibomana akomeza avuga ko bashishikarira abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kwitabira gahunda yunganiwe na leta nayo y’ubwishingizi kuko bigaragarira mu mibare ko abashinganisha imyaka n’amatungo yabo bakiri bacye.

MUHAZIYACU ifite amakuru y’uko muri iyi ntara y’Iburasirazuba inka zisaga 14,500 zigomba kwishingirwa kugeza ubu izigera ku 1,066 ari zo zimaze kwishingirwa muri uyu mwaka.

Matsiko Gonzague ni umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko abaturage batitabira iyi gahunda babihomberamo, ati: “Bimwe mu byo turi kubona kandi dushishikariza abahinzi n’aborozi ni ugufata ubwishingizi ku bihingwa byabo ndetse n’amatungo yabo, n’ubwo bakiri bacye ariko abagana ibigo by’ubwishingizi iyo hari ikibaye baragobokwa, ibi ni bimwe mu bizadufasha mu bukangurambaga.”

Visi Meya Matsiko akomeza avuga ko muri iyi minsi bafite ikibazo cy’inkuba zikubita inka nyamara ba nyirazo ugasanga nta bwishingizi bagiraga.

Niyodushima Dieudonne ni umwe mu bahinzi bahagarariye abandi bahinga imboga bakazohereza hanze, avuga we yitabiriye gahunda yo gushinganisha ibihingwa bye aho kuri hegitari ihinzeho imiteja batanga amafaranga ibihumbi 99 y’ubwishingizi,

Asobanura uko abona imbogamizi ku bahinzi batitabira cyane gushinganisha imyaka yabo muri ubu buryo, ati: “Hari abahinzi bagihinga bya gakondo, biragoranye ko yabara ibyo ashora byose mu buhinzi bwe, anamenye igiciro adakwiye kutajya munsi, kuba bimugora kubara ayo yashoye ni nako bitamworoheye kumva impamvu akwiye gutanga amafaranga y’ubwishingizi.”

Uyu muhinzi asaba ko ubukangurambaga bukwiye guhera mu kwigisha abaturage kumenya agaciro k’ibyo bashora mu buhinzi, ndetse n’imibyizi yabo n’imiryango yabo bakayiha agaciro ikabarwa nk’amafaranga bashoye.

Abari bitabiriye iyi nama barimo abayobozi b’Akarere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, abashinzwe ubuhinzi, abacuruzi b’inyongeramusaruro ndetse n’abahagarariye abahinzi bose b’abayoboke b’umuryango wa FPR Inkotanyi.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: FPR InkotanyiIntara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urutare rwa Ngarama rugiye kubyazwa umusaruro

Gatsibo: Urutare rwa Ngarama rugiye kubyazwa umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU