MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abangavu baterwa inda bageze kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020- DHS 7

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/12/2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, cyatangaje ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima(DHS 7) bugaruka ku bipimo bitandukanye k’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana n’ibindi bijyanye n’ubuzima muri rusange, nk’abangavu baterwa inda bigaragara ko biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.

Iki gikorwa cyo kumurika ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, cyabereye muri Kigali Convention Centre, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu Gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’abandi.

Ubushakashatsi bwa 7 bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%.

Umubare w’abangavu baterwa inda bari hagati y’imyaka 15-19 mu Rwanda wariyongereye mu mwaka wa 2025, ugera ku 8% uvuye kuri 5% wariho mu 2019/2020.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yavuze ko ibipimo bishya ku burumbuke bw’Umunyarwandakazi byerekanye ko byageze kuri 3.7% mu 2025. Mu myaka itanu ishize [2019/2020] ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, iki gipimo cyari kuri 4.1%.

DHS ni ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu 1992, ariko bukaba bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu kuva mu 2000. Bugaragaza ibipimo by’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze mu bijyanye n’uburumbuke, kuboneza urubyaro, inda ziterwa abangavu, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: RIB yataye muri yombi umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana

Ngoma: RIB yataye muri yombi umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU