MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: RIB yataye muri yombi umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/12/2025

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya TSS Mutenderi mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri.

Uyu mwarimu yafashwe tariki ya 15 Ukuboza 2025 nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Matongo (GS Matongo), yagiye kuri uyu mwarimu bagatindana.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yasabye uyu mwana w’umukobwa ko yajya kumusura nk’uko IGIHE yabitangaje.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 14, riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze imyaka 25.

RIB yongeye kwibutsa abantu ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, kandi abakora umwuga wo kurera bawukora neza kuko barerera Igihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Ngoma: Mu myaka itanu igwingira ryagabanyutseho 10%, ubushakashatsi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU