MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abamotari ntibavuga rumwe na Polisi ku kubanza kubaza abagenzi ibyo batwaye mu bikapu

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
10/12/2025

Abatwara abantu kuri moto bakorera mu Mujyi wa Ngoma mu Murenge wa Kibungo baravuga ko batemeranya na Polisi ibasaba kubaza abagenzi bagiye gutwara ibyo bafite mu bikapu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi na kanyaga.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma ahabereye ubukangurambaga bwa Ejo Heza na gahunda ya Gerayo Amahoro mu batwara ibinyabiziga bya moto n’amagare tariki 8/12/2025.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, SP Wilson Musoni yasabye abamotari kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibiyobyabwenge na magendu.

Yagize ati: “Uje kugutega, ni ukuvuga ngo arimo aragusaba serivise yishyurwa wowe niba ugiye kumutwara ugomba kugira amakenga cyane cyane abagenzi baba bafite ibikapu, buriya umuntu w’umunyabyaha cyangwa ubirimo niyo umurebye mu maso urabyibwira kubera ko nutagira amakenga ukajyera imbere ugafatwa kugira ngo uzumvishe abantu ko uwo muntu mutaziranye birakomeye cyane cyane imbere y’ubutabera.”

SP Musoni yakomeje abwira Abamotari ati: “Niyo mpamvu iyo ugiye gutwara umugenzi uramubwira ngo ugiye hehe, ngiye aha n’aha, mukumvikana ibiciro, ikiba gikurikiyeho uramubwira uti ‘icyo gikapu harimo iki’ ni uburengenzira bwawe kubera ko iyo yanze ku kubwira ikirimo, wamuretse se ko nta kibazo kirimo, ahubwo icyo wakora uwo nguwo uhita umucyeka ugahita uhampagara Polisi byihuse.”

Yavuze ko impamvu ari uko umugenzi ashobora kuba atwaye urumogi cyangwa kanyanga kandi ngo mu gihe afashwe n’umumotari umutwaye azaba umufatanyacyaha.

Bamwe mu bamotari baganiriye na MUHAZIYACU nka Kambanda Augustin, aragira ati: “Urabona nkawe uje gutega umumotari nkakubwira ngo zana igikapu cyawe ndebemo, ni bintu biba bitagaragara neza ngo uje kumusaka ahita yimuka akigira gutega undi, wowe ugasanga ya mafaranga washakaga urayahombye kandi nta kibazo wenda cyari kirimo mu gikapu.”

Kambanda akomeza agira ati: “Igikapu kirimo akabido ka kanyanga urabyumva, ariko ari nk’urumogi ruzingiye mu myenda ntiwarwumva; ahubwo Polisi nidufata ijye ishishoza irebe kuko akenshi nta ruhare tuba dufitemo kuko hari igihe badushinja icyaha.”

Mubyarire Gilbert, ati: “Ni kibazo cyumvikana ariko nk’abamotari bitewe n’ukuntu akazi kabuze tukanaba benshi umuntu uramwanga undi agahita amutwara, icyo gihe wakwihangana ukamutwara aho kugira ngo uhebe amafaranga, gusa kuko bivugiwe hano mu nama birumvikana ko nuwajya kumutwara nasa nk’umutera ubwoba.”

Kuri iyi ngingo, Abamotari basanga Polisi yashyiraho uburyo bwo kugenzura neza kuko kuba umumotari yaryozwa icyaha cy’umugenzi atwaye kandi wenda nta handi bahuriye ngo bacure umugambi kuri ibyo biyobyabwenge; byaba ari nk’akarengane.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abivuriza ku ivuriro rya Nyabitekeri bishimira ko begerejwe serivisi z’amaso 

Nyagatare: Abivuriza ku ivuriro rya Nyabitekeri bishimira ko begerejwe serivisi z’amaso 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU