MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abivuriza ku ivuriro rya Nyabitekeri bishimira ko begerejwe serivisi z’amaso 

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
10/12/2025

Abarwayi bagana Ivuriro rya Nyabitekeri ryongerewe ubushobozi (Second generation) riherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe barishimira ko begerejwe serivisi bajyaga bajya gushaka mu bitaro bikuru, nyuma yo kongererwa ubushobozi n’ibikorwaremezo birimo serivisi z’amaso, iz’ububyaza ndetse n’iz’amenyo.

Bamwe mu baturage baryivurizamo bavuga ko iri terambere ryabafashije kubonera serivisi hafi, bakarindwa ingendo ndende bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi.

Mukandoli Alice, umwe mu baturage baturiye iri vuriro, yagize ati: “Ubusanzwe twajyaga tujya Kabgayi cyangwa mu bindi bitaro ariko bigatwara amafaranga menshi n’igihe. None ubu serivisi z’amaso zirahari, baratwakira neza kandi bituma tubasha kwivuza vuba tutatakaje byinshi.”

Ku ruhande rwa serivisi z’ububyaza, abaturage nabo barishimira ko zongeyewe ubushobozi ndetse zikanabegerezwa. Nyiransabimana Vestine, umubyeyi uherutse kuhabyarira, yagize ati: “Ubu abadufasha kubyara barahari kandi bahora biteguye. Serivisi zirihuta, nkatwe dutuye hafi bidufasha kubyara tudatakaje igihe cyangwa ngo tugende kure. Ni iby’agaciro kubona ububyaza bwiza butwegereye.”

Umuyobozi w’ivuriro rya Nyabitekeri, Uwamahoro Esperance, avuga ko imbaraga bashyize mu kwagura serivisi zimaze gutanga umusaruro ufatika. Yagize ati: “Twakira ababyeyi babyara hagati ya 10 na 15 buri kwezi, kandi mu kwezi twakira abarwayi basaga 3000 muri serivisi zitandukanye. Mu buvuzi bw’amenyo, twakira abasaga 200 buri kwezi. Kongera serivisi z’amaso byari bikenewe cyane kuko abaturage bajyaga babona bikomeye kubona ubwo buvuzi.”

Akomeza avuga ko kimwe mu byishimirwa n’abaturage ari uko serivisi z’amaso ubu ziri hafi yabo. Ati: “Abantu benshi bumvaga ko indwara z’amaso zivurirwa gusa mu Bitaro bya Kabgayi. Kugeza ubu nabo babasha gukingirwa no kuvurwa hano, kandi byishimiwe cyane n’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabuze ko gahunda ari gukomeza kunoza serivisi kandi zegerejwe abaturage. Ati: “Ibikorwa nk’ibi bituma tugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi kure. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuko nibwo butekerereza abaturage bukabona ko bavunika, bukabaruhura; tugomba gukomeza kwita ku buzima bw’umuturage kuko ari ryo shingiro ry’iterambere n’ubuzima bwiza.

Iri vuriro ry’ibanze rya Nyabitekeri ryari risanzwe rikora, ritanga ubuvuzi bw’ibanze, rikaba ryarayangiye gutanga izi serivise zindi nk’ivuriro ryongerewe ubushobozi guhera muri Gicurasi uyu mwaka wa 2025.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abagore biyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi

Kirehe: Abagore biyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU