Abajyanama b’ubuhinzi n’abafasha mu by’ubuhinzi babarirwa muri 600 bo mu Karere ka Ngoma barasaba ko bahabwa amagare bemerewe mu myaka itatu ishize.
Hirya no hino mu bice bikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, abajyanama b’ubuhinzi ni abantu baba barahawe amahugurwa binyuze mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB.
Mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imidugudu 473, buri mudugudu urimo umujyanama w’ubuhinzi umwe, kuri abo hiiyongeraho abahinzi ntangarugero bafasha abandi baturage mu gukora ubuhinzi ku buryo bwa kijyambere, n’abafatanya n’ubuyobozi mu kuzamura ibijyanye n’ubuhinzi; ari byo byongera umubare w’abo akarere kateganyije kuzaha amagare.
Abo, bafasha bagenzi babo umunsi ku munsi kumenya niba abahinzi bateguye neza imirima, uko batera imbuto, uko barwanya ibyonnyi n’indwara; gukoresha ifumbire neza n’ibindi hagamijwe ko haboneka umusaruro mwiza.
Muri bo hari ababwiye muhaziyacu.rw ko bagorwa no kuzuza inshingano zabo bitewe n’imiterere y’aho bakorera, bakanibaza impamvu amagare yo kubibafashamo Akarere kabemereye mu myaka isaga itatu ishize, batayahabwa.
Uwitwa Mugisha Sosthene wo mu Kagari ka Birenga, Umurenge wa Kazo yagize ati : “Kuva muri 2016, amagare twarayasabaga, bakatubwira ngo tuzayahabwa…ariko n’ubu ntiturayahabwa. Kandi turavunika bitewe nuko kujyana za raporo mu tugari no ku murenge, kwegera abahinzi mu mirima biratugora; dukoresha amaguru.”
Mugenzi we wo mu Kagari ka Kibatsi Umurenge wa Rukira yagize ati: “Tuba dukeneye kuzenguruka ‘site’ yose tugenzura niba ibigori bitarwaye, kugira ngo tuzabashe kubona, umusaruro mwiza, ariko biratugora cyane pe, kandi noneho kuba barayadusezeranyije bakwiye kuyaduha.”
Imiterere y’inshingano z’abajyanama b’ubuhinzi ubusanzwe ntibahembwa.
Akarere ka Ngoma ntigahakana ko bemerewe guhabwa amagare.
Ubuyobozi bw’aka Karere bwabwiye itangazamakuru ko umwaka wa 2017-2018 wari gusiga hari abahawe amagare ariko ngo rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kugura no kuzana ayo magare, azana amagare ya siporo aho kuzana ay’abahinzi bifashisha; bidindiza iyo gahunda.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Ngoma, Mudahemuka Innocent avuga ko hari icyatangiye gukorwa ku guha abajyanama b’ubuhinzi amagare.
Ati: “Dufite abajyanama b’ubuhinzi benshi bagera kuri 700 mu karere hose, rero bitewe n’ingengo y’imari yari yabonetse mu kwezi k’Ukwakira 2019, hari 82 twabashije kugurira amagare, twarayabashyikirije, ariko n’abandi benshi basigaye batayahonye tuzagenda tuyabaha uko ubushobozi buzagenda buboneka.”
Mudahemuka asobanura ko ayo magare make yatanzwe, ari ayari mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2018-2019, kandi ko yahawe ababaye intangarugero kurusha abandi.
Mu ntangiriro za Mutarama 2020, Mudahemuka Uyobora ishami ry’Ubuhinzi muri Ngoma yabwiye muhaziyacu.rw ko muri uyu mwaka wa 2019-2020 ho nta ngengo y’imari yabonetse yo kugura andi magare y’abajyanama b’ubuhinzi.
Igihe ntarengwa abasigaye batahawe amagare bazayahererwa, ntikiramenyekana.
Mu bajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare mu kiciro cya mbere, hari abasaba Ubuyobozi kwita no kuri bagenzi babo basigaye batayahawe.
Ubarijoro Ramadhan wo mu Kagari ka Munege, mu Murenge wa Gashanda ati: “Nko mu murenge wacu icyo gihe baduhaye amagare turi abajyanama batanu ariko hasigaye abandi 20; ubwo rero twifuza ko RAB n’akarere bafasha na bagenzi bacu.”






