Abagore 1200 bahinga kawa mu Karere ka Kayonza mu Murenge Rukara bari muri koperative zikorana na Sustainable Growers Rwanda bahuguwe mu gihe cy’umwaka uburyo bwo guhinga no gufata neza kawa, bavuga ko bishimiye amasomo bahawe kandi bizabafasha kongera umusaruro n’ubwiza bwa kawa.
Mu Murenge wa Rukara hari koperative y’abagore b’abahinzi ba kawa izwi ku izina TUK (Twongere Umusaruro wa Kawa) iyi koperative ibumbiye hamwe abagore barenga 1000 bahinga kawa ndetse iyi kawa yabo aho icuruzwa hirya no hino ku Isi iza mu zambere ziryohera abanywi ba kawa.
Mukamuhoza Martine ni umwe muri aba bagore bahuguwe, asanzwe ari umuhinzi wa kawa yemeza ubumenyi bahawe buzabafasha kongera umusaruro wa kawa, yakomeje agira ati:”Turashima Leta yacu yatuzaniye aba bafatanyabikorwa baje kutwigisha uko twatunganya kawa yacu, ubu bumenyi twahawe natwe tuzabubyaza umusaruro.”
Mukangarambe Marie Gorethe na we yemeza ko hari ibyo aya mahugurwa azamufasha, yagize ati: “Ubusanzwe igiti cya kawa dusaruraho ibiro biri hagati ya bibiri na bitatu, ariko nyuma yo guhabwa aya masomo yo gukorera kawa, kuyisasira no kuyitaho ubu igiti kimwe twagisaruraho ibiro bitanu.”
Umuyobozi wa Sustainable Growers Condo Christine yagarutse ku mpamvu bahisemo gukorana na koperative y’abahinzi ba kawa, yagize ati: “Iyo wigishije umugore ashyiramo umuhate agakora uko ashoboye kose ibyo yigishijwe akabishyira mu bikorwa, iyo umugore yize abasha kwigisha abandi.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimye aba bagore uko batunganya kawa, yakomeje agira ati: “Iyi kawa yabaye nka zahabu yacu, ndabashimira ko mwagize amahitamo meza, ikawa ya Rukara uyisanga hirya no hino ku Isi kandi abantu barayikunda cyane.”
Guverineri Rubingisa yakomeje asaba aba bahinzi kongera ubuso buhingwaho kawa, abibutsa ko Leta yashyizemo Nkunganire ngo abahinzi bazoroherwe haba mu kongera umusaruro n’ubwiza bwa kawa.
Mu karere ka Kayonza hari inganda eshashatu za kawa, ndetse hari icyifuzo cy’uko kawa ya Rukara izaba icyirango cy’aka Karere, abahinzi ba TUK bijejwe ko ku ruganda rwabo ubu bagiye kuhageza amashanyarazi dore ko cyari kimwe mu bibazo bari bafite.











