Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abaturage bose bafite ibibanza mu Mujyi rwagati no mu nkengero ariko batarabibyaza umusaruro, kubyubaka mu gihe cya vuba kugira ngo hubahirizwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi ndetse n’icyerekezo cyo kuwugira Umujyi wunganira Kigali koko.
Ubuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagize ati: “Nibyo haracyari ibibanza bitubatse, turicara tugatumira abantu bafite ibyo bibaza tukaganira. Tumaze gukora inama, twakoze urutonde rw’abantu bafite aho hantu hamaze gushyirwa ibikorwaremezo ariko bene ho bakaba batarahubaka.”
Yakomeje agira ati: “Twakoze urutonde, buri muntu turamuhamagara agenda atubwira gahunda bafite ngo bubake. Ubwo ni ugukomeza gukorana n’abafite ibyo bibanza.”
“Turifuza ko Nyagatare igira isura ijyanye n’Umujyi w’ahazaza nk’Umujyi wunganira Kigali. Ibyo tubigeraho igihe buri muturage ufite ikibanza yubaka mu buryo buboneye, anubahiriza igishushanyombonera. Aho kugira ngo ikibanza kimare imyaka 10 kitarubakwa, tugomba gukorana n’ababifite kugira ngo byubakwe.”
Meya Gasana yavuze ko kandi kuba Nyagatare ari umwe mu mijyi yunganira Kigali, ari icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo kugira Imijyi yunganira Kigali, kandi ifite imiturire igezweho, isuku n’iterambere rishingiye ku baturage ubwabo.
Ati: “Nyagatare ni umujyi w’ahazaza. Dukeneye abaturage barangwa n’icyerekezo kimwe n’icy’Igihugu, kigamije guteza imbere imijyi iciriritse ariko ifite igishushanyo gihamye,”
Bamwe mu batuye uyu Mujyi wa Nyagatare barimo Mukamana Vestine, bavuga kuba hakiri ibibanza byinshi bitarubakwa bituma Umujyi ugira isura mbi.
Yagize ati: “Ubu nkurikije uburyo Umujyi urimo gukura, ibibanza bitarubakwa bituma Umujyi udasa neza, rimwe na rimwe ugasanga byaramereye. Gusa turanashima pe, uburyo Nyagatare yari imeze 2010 bitandukanye cyane n’uko imeze ubu.”
Undi muturage avuga ko bamwe mu bafite ibibanza babifata nk’umutungo uzazamura agaciro gusa, ntibatekereze ku kamaro bifitiye Umujyi mu gihe byaba byubatswe.
Ati: “Hari abantu bafite ibibanza ariko bumva ko ari ukwicara bagategereza ko agaciro kazamuka bagapfa kugurisha. Ariko twe tubona ko dufite inshingano yo guteza imbere aho dutuye. Iyo wubatse, uha abandi serivisi, uha abaturage akazi, kandi Umujyi utera imbere.”
Mu rwego rwo kwihutisha iterembere n’imiturire, muri uyu Myjyi hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 25.5, byose bikaba byarubatswe muri gahunda yo kwihutisha iterembere (NST1) 2017-2024.
Gusa ibikorwaremezo byo biracyubakwa nko kuri ubu muri NST2 hari kubakwa undi muhanda uresha na kirometero 2.5 mu Kagari ka Mirama.







Nibyo byiza noneho peee 👍👍👍