MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafana ba Chelsea bo mu Rwanda, Kenya na Uganda bateye ibiti birimbisha Sitade ya Bugesera

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
24/11/2025

Mu gikorwa ngarukamwaka bise ‘Chelsea East African Connect’, abafana bo mu Rwanda, Kenya na Uganda bakoze umuganda wo gutera ibiti birenga 200 bigamije kurimbisha bikanatanga amahumbezi mu busitani bukikije Sitade y’Akarere ka Bugesera.

Ni igikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, ubwo iri tsinda ry’abafana b’ikipe ya Chelsea FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza bahuriraga mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gukora umuganda wo kubungabunga ibidukikije no gusigasira ahantu hakinirwa umupira w’amaguru nk’abafana bawo.

Benson Simiyu ukuriye abafana ba Chelsea FC mu Gihugu cya Kenya yavuze ko iki gikorwa bagiteguye kugira ngo bibongerere ubusabane ndetse bakore n’ibikorwa bifasha abantu benshi.

Ati: “Iki gikorwa cyo guhura nk’abafana, twagikoze mu rwego rwo kugira ngo turusheho kumenyana nk’abafana ba Chelsea, ariko nanone tunakore ibikorwa bifitiye akamaro rubanda nko gutera ibiti kuri iyi Sitade ya Bugesera.”

Mugenzi we wo muri Uganda Lwalinda Daniel na we yavuze ko gutera ibiti birimbisha iyi Sitade ari ikimenyetso cyo kwerekana ko ikibuga gikwiye kurangwa no kugira ibidukikije.

Ati: “Ubusanzwe ibidukikije ni ikintu cy’ingirakamaro kuko nk’abakunzi b’umupira w’amaguru, tuzi ko umupira ukinirwa ku byatsi. Rero gutera ibiti kuri Sitade ya Bugesera ni ukongera kuzirikana akamaro k’ibidukikije no gusigasira iki kibuga cy’umupira.”

Mbonyinshuti Isaac Oday ukuriye abafana ba Chelsea mu Rwanda na we yagize ati: “Iki gikorwa cyari kigamije guhuza abafana bo mu Rwanda, Kenya na Uganda kugira ngo twese nk’abafana ba Chelsea muri Afurika y’Iburasirazuba tumenyane tugire ibikorwa bifatika nk’iby’abafana b’ay’andi makipe ndetse turusheho.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, Ntazinda Rongin, muri iki gikorwa yashimiye abafana ba Chelsea bateye ibiti kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, avuga ko ari umusanzu mwiza wo kurimbisha iyi Sitade.

Ati: “Iki gikorwa bakoze ni cyiza cyane kuko bateye ibiti bitandukanye biri mu bwoko bufite umumaro wo kurimbisha ahantu, gufata ubutaka ndetse no gutanga umwuka mwiza. Turabashimira rero iki gikorwa kandi turabizeza ko tuzakomeza gusigasira ibi biti bakajya babisura bagasanga byarakuze ndetse ari byiza cyane.”

Mu gikorwa cy’abafana b’ikipe ya Chelsea FC bo mu Rwanda, Uganda ndetse na Kenya, mbere yo gutere ibiti kandi banasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kunamira abahashyinguwe.

Lwalinda Daniel ukuriye abafana ba Chelsea mu Gihugu cya Uganda.
Benson Simiyu ukuriye abafana ba Chelsea mu Gihugu cya Kenya
Ntazinda Rongin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Inka zingana na 2.3% nizo ziri mu bwishingizi

Nyagatare: Inka zingana na 2.3% nizo ziri mu bwishingizi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU