MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abize bakuze bagaragaje imbogamizi bahuye nazo zirimo no kugorwa n’inyajwi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
23/09/2021
Abakuze bize gusoma no kwandika barabivuga imyato

Abakuze bize gusoma no kwandika barabivuga imyato

Mu Karere ka Kayonza hari abaturage bigishijwe gusoma, kwandika no kubara bemeza ko kwiga uri mukuru bitera ipfunwe ryo gusubirishwamo inyajwi.

Ubuhamya butangwa n’aba baturage ni abigishijwe mu gihe cy’umwaka, bakaba bari basanzwe bari mu matsinda yo Kwizigama no kugurizanya, bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa 22 Nzeli 2021.
Mukazitoni Mediatrice ni umwe mu bize mu mashuri y’abakuze mu gihe cy’umwaka, avuga ko bwa mbere yumva ko hari abagiye kwiga yaanje wanga kujyayo .

Ati “Naje kugera aho nemera kujya kwiga ariko narimfite ikibazo cy’uko banseka, Kandi Koko ngezeyo batangiye kunsubirishamo ngo A numvise nabivamo nkagenda, nabifataga nko kunsuzugura no kunyubahuka”

Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu kagari ka Murundi, nawe yemeza ko gusubirishwamo inyuguti bize hari bamwe byateye ipfunwe bahitamo kubireka.

Kuri we ngo  impamvu yatumye adacika intege ni uko “rimwe najyanye indobo y’inyanya mu Isoko, bampa ibihumbi bibiri ngarura igihumbi, ngeze mu rugo abana babonye amafaranga ntahanye birababaza, ubwo isomero ryatangiraga nanze kujyayo abana banyumvisha impamvu yo kujya kwiga, ariko ntakubeshye rwose, numvaga isoni zo gusubirishamo umukecuru ngo A”

Aba bigishijwe bahamya ko babereye bagenzi babo urugero rwo kudacika intege zo kwiga bakuze ko nabo babishobora.

Ibi bikorwa byo kwigisha abakuze byakozwe ku nkunga yavuye muri Care Rwanda ibinyujije mu muryango ugamije iterambere ry’abaturage Duhamic Adri.

Umuyobozi wa Duhamic Adri, Benineza Innocent yemeza ko umushinga wabo wageze ku ntego bashakaga yo kwigisha abakuze bakaniteza imbere.

Yagize ati “turashima cyane ubufatanye bwabayeho hagati yacu n’akarere n’imirenge, turashima cyane Care kuko iyo itabaho ibi ntibiba byarabaye”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascéne asaba abigishijwe kugenda bakaba intumwa nziza kuri bagenzi babo bakitinya.

Yakomeje agira ati “Muri abantu bakuru nzi neza ko hari igihe mwabayeho mubabajwe n’uko mutazi gusoma no kwandika duhereye kuri Icyo nagirango dutekereze ku bana bacu mu masibo n’imidugudu dutuyemo, tubafashe basubire mu ishuri kuko twe tuzi akababaro gafitwe n’umuntu utazi gusoma kubara no kwandika.”

Mu Karere ka Kayonza abaturage bakuze 3407 nibo bigishijwe gusoma, kwandika no kubara, abatsinze isuzuma risoza ni 3397 bari ku kigereranyo cya 99%.

Abakuze bize gusoma no kwandika barabivuga imyato
Uretse abakuze hari n’abakiri bato batagize amahirwe yo kwiga bigishije gusoma no kwandika
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza yasabye abize bakuze gukangurira n’abandi bakitinya kwiga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026
Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare
Abagore

Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare

15/10/2026
Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Muhura: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umunyeshuri

Nyagatare: Yatawe muri yombi azira kwiyita umukozi w'Akarere akaka amafaranga abacuruzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU