MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abarwaye Malariya bavuye ku 270,000 bagera ku 25,000 mu myaka itandatu

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
10/09/2021
Abayobozi batangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu z'abaturage mu Karere ka Kirehe(Amafoto: RCB)

Abayobozi batangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu z'abaturage mu Karere ka Kirehe(Amafoto: RCB)

Ibipimo byerekana ko abantu 270,000 bo mu Karere ka Kirehe barwaye Malariya muri 2016, hanyuma kubera ingamba zafashwe mu kuyirinda, kuyirwanya no kuyivura zikaba zaratumye mu mwaka ushize wa 2020-2021 abarwaye iyo ndwara i Kirehe baragabanutse  kugera ku 25,000.

Nk’uko bihurizwaho n’inzego z’ubuzima n’Ubuyobozi bwite bwa Leta, iryo gabanuka ryakomotse cyane ku kuba kuva mu mwaka wa 2016 Akarere ka Kirehe karatangiye guterwa umuti wica imibu itera Malariya mu nzu z’abaturage.

Byagarutseho kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 mu Murenge wa Kirehe, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo mu Karere ka Kirehe, none kikaba cyari kigeze ku munsi wa 15  mu minsi 20 giteganyijwe kumara; kikazarangira hatewe umuti wica imibu mu ngo zibarirwa mu bihumbi 90.

Dr. Albert Tuyishime Ushinzwe  ishami ryo kwirinda no gukumira indwara muri RBC

Dr. Albert Tuyishime Ushinzwe  ishami ryo kwirinda no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC yagaragaje ko  mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagize Malariya nyinshi cyane aho abaturage babarirwa muri 4,500,000 bayirwaye,  18,000  irabazahaza, mu gihe muri uwo mwaka umwe abagera kuri 700  bishwe na Malariya.

Dr. Tuyishime yasobanuye ko kubera ingamba zikomatanyije Leta yafashe , ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu by’ubuzima, mu kurwanya iyi ndwara, mu mwaka ushize wa 2020-2021 abarwayi  ba Malariya mu Rwanda hose babaye 1,400,000,  muri bo abo yageze ku rwego rwo kuba igikatu ni 2,500;  mu gihe abahitanywe nayo muri uwo mwaka ari 96.

Dr.Tuyishime yagize ati:”Habayeho igabanuka ni byo, ariko n’iyo yaba umwe cyangwa babiri, aba ari ubuzima bw’Umunyarwanda; ni yo mpamvu tugomba gukomeza kurwanya iyi ndwara.”

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagaragaje ko muri 2016 Akarere ka Kirehe  kari mu turere twa mbere mu gihugu twazahajwe na Malariya kuko muri uyu mwaka  habonetse abarwayi  babarirwa mu bihumbi 270, muri bo abagera kuri 650 yageze ku rwego rwo kuba igikatu.

Akomoza ku musaruro wabonetse nyuma y’uko  muri aka Karere hatangirijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu yagize ati: “Navuga nko kugeza mu mwaka ushize  wa 2020-2021, uwo mubare waragabanutse kubera bino bikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo zacu zose, abarwaye Malariya bagera ku bihumbi 25 ku mwaka, tuvuye ku bihumbi 270 muri 2016. Turashimira cyane abafatanyabikorwa n’uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima muri iki gikorwa.”

Meya Muzungu avuga muri za 2016 hatangira ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu, hari abaturage bamwe batabyumvaga neza ariko ngo ubu iyo igikorwa nk’iki kibaye  ingo 99.9%  ziterarwa umuti mu nzu.

Mu Karere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, Abajyanama b’Ubuzima 540 ni bo bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo.

RBC igatangaza ko ubu Akarere ka Kirehe kari ku mwaka wa 19 mu Rwanda mu kugira Malariya nyinshi.

Mukambanda Yozafina utuye i Kirehe, ni umwe mu bamaze guterewa umuti wabwiye MUHAZIYACU ko utanga umusaruro, ati: “Ntabwo ari ubwa mbere badutereye umuti wica umubu buri mwaka baraza. Mbere twahoraga kwa muganga ariko ubu  umwaka ushobora gushira ntagiye kwivuza Malariya cyangwa nta mwana wanjye uyirwaye, ariko turana no mu nzitiramubu.”

Girurukundo Jean Pierre wo mu Kagari ka Gahama na we ati: “Igikorwa cyo kudutera umuti twese cyatugezeho kandi si ubwa mbere, cyagiye kiturinda Malariya ubu ntabwo Malariya ikituzahaza yaba abana n’abagore batwite.”

Umuyobozi wa USAID-Rwanda, Jonathan Kamin(Ifoto:RBC)

Jonathan Kamin, Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika cyita ku iterambere USAID mu Rwanda wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Kirehe mu gikorwa cyo gutera umuti wica  umubu itera Malariya mu nzu,  yashimye imbaraga zishirwa mu kurwanya iyi ndwara n’uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima;  anavuga ko USAID  izakomeza ubufatanye ifitanye na Minisiteri y’ubuzima  na RBC mu kurwanya Malariya.

Ati: “Malariya idahari abantu bashobora kugera  ku bukungu burambye, kubera ko  batarwaye bashobora gukorera ingo zabo, abana bakabasha kujya ku ishuri, iterambere rikarushaho kwiyongera;…tuzakomeza gufatanya mu buryo bushoboka kugira ngo habeho igabanuka ry’indwara ya Malariya hano.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC  kivuga ko gutera umuti wica imibu itera Malariya mu nzu byagaragaye ko bifasha cyane mu  kugabanya iyi ndwara, kigasaba abaturage gukomeza kwitabira gutererwa umuti, no gukora  ibibareba  nk’abaturage bifatikanya n’uko guterewa umuti, birimo kuryama mu nzitiramibu, kuziba ibizenga no gutema ibihuru byegereye aho abantu batuye; no kwihutira kwivuza mu gihe hari uwumvise arwaye.

Kugeza ubu uturere 12 two hirya no hino mu Rwanda ni two dutererwa umuti wica imibu itera Malariya mu ngo.

Abajyanama b’ubuzima 540 ni bo bari mu bikorwa byo gutera umuti wica imibu mu nzu

 

Umuyobozi wa USAID-Rwanda Jonathan Kamin ubanza iburyo aganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald (Amafoto: RBC)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheRBC

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwiteze inyubako igendanye n’igihe

Bugesera: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwiteze inyubako igendanye n’igihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU