Mu gihe hagenda hafungurwa gahunda zimwe na zimwe nk’inteko z’abaturage, abaturage bagomba kwirinda kwirara kugira ngo icyorezo kitongera kwiyongera.
Ubu ni bumwe mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yahaye bamwe mu bitabiriye gahunda y’ubukangurambaga mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Ngeruka, harimo ko abaturage bagomba gukora imirimo yabo ariko bazirikana ko icyorezo cya Covid-19 kigihari.
Ni ubutumwa Meya Mutabazi yagarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri, ubwo yahuraga na bamwe mu bakuriye inzego zitandukanye mu kurebera hamwe uko gahunda y’ubukangurambaga mu nzego zibanze buzajya bukorwa hirindwa n’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: “Turamutse tugize inzara, ngira ngo ntabwo byatworohera. Abenshi ni abahinga. Utunzwe n’undi murimo akawukora ariko ibyo dukora byose tukazirikana ko hari icyorezo. Kuko nanone wahinze ukeza, ukajya mu bitaro ntugatruke, ntacyo byaba bikumariye. Ni byiza rero ko byose tubikora tuzirikana ko hari icyorezo arko nticyitubuze gukora.”
Muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gusakaza ubutumwa mu nzego zibanze, uyu muyobozi yavuze ko bizabasaba ko bakorana n’abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye, haba mu midugudu no mu tugari kandi ko na bo mu cyumweru gitaha bazakora inama bityo bikaba uruhererekane aho kongera gukoranya imidugudu yose cyangwa utugari bakajya mu kibuga kimwe baje kwitabira inama.
Mukagatete Virginia, ni umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Twimpara mu Murenge wa Ngeruka mu Kagari ka Nyakayenzi, nawe yari yitabiriye gahunda y’ubukangurambaga ahagarariye icyiciro cy’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Aganira na MUHAZIYACU, Mukagatete yavuge ko kuba inteko z’abaturage zigiye kongera gufungurwa babyakiriye neza kandi ko bibagaragarije ko hari aho bageze mu guhashya icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: “Mu by’ukuri byadushimishije, kandi icyambere biratanga icyizere ko hari aho tugeze mu kurwanya iki cyorezo. Uyu munsi rero turishimye kuko inteko zigiye kongera kubaho abaturage bakongera kuganirizwa kuri gahunda za leta, by’umwihariko mu burezi natwe tukongera guhura n’ababyeyi turerera tugafatanya gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Kayiranga Phillipe nawe wo mu Murenge wa Ngeruka, abona ko hari hakenewe ko bongera guhura n’abayobozi kugira ngo hakemurwe bimwe mu bibazo byananiranye bitashoboye gukemukira hagati mu baturage ubwabo, bitewe nuko nta nteko z’abaturage zabagaho muri iyi minsi.
Yagize ati: “kuba hatangijwe ubu bukangurambaga tubyakiriye neza, cyane ko hari ibibazo byajyaga biba hagati mu baturage, hanyuma muri bwa buryo bwo kudahura kugira ngo ibibazo bikemurwe hagati y’abaturage, bikatubera imbogamizi kubera icyorezo cya Covid -19. Ariko mu gihe noneho ubungubu tubaye nk’abafunguye kugirango inteko z’abaturage zijye ziterana, bizaba byiza kugirango dukemure ibibazo kandi bikemurwe n’abaturage n’ubwo abayobozi babigiramo uruhare.”
Mu byiciro byari byatumiwe mu nama y’ubukangurambaga harimo abahoze ari abayobozi ku kwego rwa komini, uturere, imirenge, batuye muri uwo murenge, Abakuru b’Amadini n’Amatorero bikorera muri uwo murenge, abakuriy, Urwego rw’Abikorera, abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baba cyangwa batuye muri uwo murenge, Inzego z’Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Harimo kandi abagize inama njyanama z’utugari tugize umurenge ndetse n’abo muri njyanama y’umurenge, urubyiruko rw’abakorerabushake, abahagarariye imiryango itari iya leta ikorera mu murenge.








