Mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro hari abanyeshuri 26 bize ubudozi bahawe imashini zizabafasha gutangira kwihangira umurimo, aba banyeshuri bemeza ko biteguye neza kuza ku isoko ry’umurimo.
Mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana niho hari igikorwa cy’umuryango utegamiye kuri leta wa Umbrella for Vulnerable cy’ishuri ryigisha imyuga urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, iri shuri rizwi nka Kwigira TVET Rwamagana, bamwe mu banyeshuri baremewe imashini zo kudoda bemeza ko ubumenyi bavanye mu ishuri buzabafasha kwiteza imbere.
Tuyisenge Christine ni umwe mu bakobwa bize kudoda, yemeza ko ubumenyi afite bumuha imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo. Yakomeje agira ati: “Hamwe no gukomeza gukora no kwibumbira muri koperative kuko tuzahita tuyishinga, ibyo ntigiye hano nzabimenyera hariya aho nzaba ndi, ubu nadoda umwenda wose Kandi neza.”
Aba banyeshuri bemeza ko ubumenyi bahawe harimo n’ikoranabuhanga nkuko bivugwa na Irimaso Ally, yagize ati: “Twiteguye kuza ku isoko ry’umurimo kugira ngo ibyo twize biduteze imbere, iyo ugiye gutangira umurimo ugenda wabyiyemeje, niba hari imideri bari basanganywe tuzashaka imishya kuko twigishijwe kuyishakira kuri Interineti ukaba wayizana ukayidoda.”
Sheikh Habimana Saleh niwe washinze umuryango Umbrella for Vulnerable, uyu muryango ukaba uterwa inkunga na Muslimehelfen, impamvu zo gishinga umuryango Umbrella for Vulnerable zari uguhigura ibyo yari yarijeje abanyarwamagana ubwo yabaga umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda icyo gihe yazamutse nk’umudepite wa FPR Inkotanyi ibintu yishimira cyane.
Yakomeje agira ati: “Gahunda iri aha ni uko abana biga nta mafaranga y’ishuri bakwa kugira ngo tureshye benshi bashoboka, ikindi twatangije ni uko umwana urangije aha atahana imashini atayiguze, icyo twifuza ni ukwerekana ko bishoboka ko imiryango itegamiye kuri leta twakunganira leta yacu, ariko igikomeye ni uko twakwitura Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadufashije tugakoresha izina rye, Aho ugeze hose ugakoresha izina rya Perezida wa Repubulika, kuko isi yose iyo uvuze u Rwanda humvikana Perezida Paul Kagame.”
Abanyeshuri barangije kwiga imyuga mu Kwigira TVET Rwamagana, bize imyuga itandukanye, harimo ubudozi, guteka, amashanyarazi n’amazi, ni amasomo bahabwa mu gihe cy’amezi 12, ndetse bagafashwa mu buzima bwo hanze aho abenshi bafashwa kubona akazi, dore ko nkuko bivugwa na Sheikh Habimana Saleh ngo kuva 2014, abana bose bahize 80% byabo bafite akazi “kandi keza”, ngo hari bane muri bo ubu bakorera Zambia.












