Mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama hari abaturage batujwe mu midugudu bakuwe mu manegeka, ubuzima aba baturage babayemo babushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, umwe muri aba baturage yasabye umunyamakuru kumugereza ubutumwa bwe ku banyarwanda.
Ni mu masaha y’igitondo bamwe mu baturage bari mu mirimo yabo yo kwitegura gutegura ifunguro rya saa sita, ku ruhande rumwe rusoza ahubatswe amazu y’abakuwe mu manegeka hari umukecuru uri kubyina wenyine yishimye, ibyishimo bye niibyo biteye amatsiko umunyamakuru ajya kumubaza.
Uyu mukecuru witwa Nyirambumba Daphrose mu butumwa yahaye umunyamakuru yagize ati: “Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhetse abanyarwanda, akaduhereza kaburimbo, urukweto ni kaci kaci, aduhaye ihumure, aka gasozi kacu twakise Ugirimpuhwe itorero ry’abakobwa, uyu mugabo yahawe ishema mu bambere koko dukwiye kumushyigikira”

Nyirabumba yamaze akanya gato asa nk’ubitekerezaho ubundi azunguza umutwe agira ati “Paul Kagame!” Yakome je avuga ko kuba akiriho abikesha ubuyobozi bwiza ngo ubu yibona nkuri mu nyongezo y’ubuzima bwe.
Nyirambumba Daphrose afite imyaka 67, nkuko abyivugira afite abuzukuru 13 n’abuzukuruza 4 yemeza ko aho yari atuye hari mu manegeka kandi ngo nawe bamubwira kuvayo yabanje kunangira, ariko aho yaboneye inzu iramushimisha.
Abajijwe niba yarabonye inzu, yagize ati: “Dore igikingi cy’Imana ni iki, ubu singiye kukubeshya ndaryama nkareba ahantu hose ntya, nkumva ndishimye niyo nasonza cyangwa nkagira inyota ariko ibyo byaba ntahangayitse umutima.”
Mu gusoza yagize ati: Ariko Paul Kagame we arakarama, arakagira hepfo na ruguru, arakagira amata n’ubuki.”
Umudugudu watujwemo aba baturage uri mu mudugudu wa Rushenyi mu Kagari ka Karambi, abahatujwe ni abakuwe mu manegeka banafashwa kubakirwa amazu bahabwa na bimwe mu bikoresho by’ibanze byo kubafasha.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2020-2021, Akarere ka Gatsibo kimuye imiryango 14 yari ituye mu manegeka, aho bajyanywe gutura mu nzu zitekanye, iki gikorwa cyari mihigo y’akarere, ndetse ukaba ari umuhigo wagezweho 100 ku ijana.









