Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo ritangaza ko ibikorwa byabo byahinduye neza imibereho y’abaturage, ibikorwa byabo biri mu ngeri zose z’ubuzima, bizakomeza kwita ku kuzamura imibereho y’umunyagatsibo.
Mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 07 kugeza ku wa 09 Nyakanga hateganyijwe imurikabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere – JADF Gatsibo rigizwe n’abafatanyabikorwa 68 muri uyu mwaka 2021-2022.
Ni mu rwego rwo kugaragaza no kwesa imihigo iba yarahizwe n’aba bafatanyabikorwa mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Gatsibo Muhorana Edward mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko mu byo bamurika harimo ibikorwa byakozwe kuri ubu hakaba harakozwe filime mbarankuru (Filme Documantaire) ndetse hakaba hari n’ibiganiro bitandukanye bica ku maradiyo atandukanye.
Mu mvugo ye Muhorana agaragaza ko abafatanyabikorwa bagize uruhare runini cyane mu guhindura imibereho y’abaturage ba Gatsibo, yagize ati: “Hari agace kuva babayeho batari bazi amazi meza bavoma mu bishanga ariko ubungubu begerejwe amazi meza, ubu wa mwanya bakoreshaga bajya gushaka amazi bawukoresha mu zindi gahunda zibateza imbere.”
Yongeye ati : “Wasangaga abana bakerererwa ku mashuri kuko bagiye kuvoma bikangira ingaruka ku myigire yabo, ubu umwana arabyuka akavoma ahatarenze muri metero 500 nawe akikorera isuku akagera ku ishuri hakiri kare.”
Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima bw’abaturage hari ubukarabiro rusange bwubatswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19, nkuko bivugwa n’umuyobozi wa JADF mu Karere ka Gatsibo.
Izi zubatswe ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ku mavuriro ku mashuri n’ahandi, ikindi kivugwa ni ingo zari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe zagiye zifashwa kwiteza imbere zirigishwa zinahabwa ubushobozi bwo kuziherekeza mu rugamba rwo kwikura mu bukene.
Ibindi bivugwa ni uburyo abaturage bigishijwe kwibumbira mu matsinda mu mahugurwa ya Hinduka Wigire bigishwa kwizigamira kandi bagakora n’imishinga mito bakagurizanya.
Hari ibikorwa bafatanyijemo n’ubuyobozi mu kongera ibyumba by’amashuri, mu buzima, naho abafatanyabikorwa bafatanyije n’akarere kugira ngo serivisi bashaka bazibone hafi yabo, ibindi bitaweho ni ibijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibikorwa byakozwe n’abafatanyabikorwa barenga 50 mu ngengo y’imari ya miliyari 5 na miliyoni 238 (5,238,076,718Frw) y’umwaka wa 2020/2021, Umuyobozi w’ihuriro avuga ko muri uyu mwaka wa 2021/2022 ingengo y’imari yagabanyutseho gake.






